Na: Tom Ndahiro
Ikinyoma nticyihishira. Ibi bituma abamenyereye kubeshya babikomeza kubera ko bibaryohera cyangwa se bagasanga nta kundi byagenda.
Kubeshya biterwa n’ingengabitekerezo y’urwango na jenoside byo bigakabya. Benshi mubabikora, bumva icyo kinyoma cyabo ariko kuri.
Ibi nibyo bituma abamamaza-matwara ya jenoside badasiba kuri BBC-Gahuzamiryango byitwa ko ari Imvo-n’Imvano!
Abo batumirwa mu kiganiro, n’ubatumira, amagambo atarimo ukuri ntabagwa nabi apfa kuba umuyoboro w’urwango babiba.
Urwango n’ikinyoma
Mu nyandiko nahaye umutwe “Abo muri ISHEMA Party bashyigikiye FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo” nsezeranya abasomyi ko bigikomeza. Ni aha dukomereje.
Iyo nyandiko yakomoje ku byari byanditswe na Chaste Gahunde, akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agatsiko kiyita Ishema Party.
Ako gatsiko ‘Ishema Party’ kayoborwa n’umupadiri wa diyosezi ya Cyangugu witwa Thomas Nahimana ufite n’urubuga Le prophete rukwiza urwango rwibasira Umututsi muri rusange na FPR yita iyabo.
Ku wa 1 Nyakanga 2014, Padiri Thomas Nahimana yanditse inyandiko yise ‘Twizihize Isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda twiyemeza gusezerera GIHAKE nshya y’agatsiko ka Paul Kagame’
Yagize ati: “Hari taliki ya 1 Nyakanga 1962 rero, ubwo ibendera ry’u Rwanda rwigenga ryazamurwaga, iry’Ububiligi rikamanurwa bidasubirwaho, naho Kalinga n’izayo zose ikagirwa umuziro mu Rwatubyaye. … ibyabaye uwo munsi tukaba tubizi n’ibirango byahawe Repubulika y’u Rwanda rwigenga tukaba tutabiyobewe, kuki Paul Kagame na FPR ye bashishikajwe no gukomeza kudutobera amateka?”
Ibi ni ikinyoma cyambaye bwa busa. Ababivuga barimo padiri Nahimana, icyizere bagenderaho ni uko bumva hari abashobora kubyemera. Ikindi cyizere bakagiterwa ni uko bazi ko abantu badakunda kubivuga cyane banasoma ntibabigaye mu nyandiko.
Kimwe mu kinyoma gisa n’icya mwene Semuhanuka wavuze ko asohotse agakubita umutwe ku ijuru, ni ukumva Padiri Nahimana witwa ko yize uvuga ko PARMEHUTU yaharaniye ubwigenge bw’u Rwanda.
Padiri Thomas Nahimana azi neza ko mu gihe amashyaka nka UNAR yaharaniraga ko abakoroni basubira iwabo bagasigira u Rwanda abanyarwanda, PARMEHUTU siko yabyumvaga. Icyo gihe imvugo y’ABA-PARMEHUTU yari ‘Vive la Belgique!’
Hari umusore wigeze kumbaza kandi yibaza uburyo habayeho abanyarwanda bishimiraga gukoronizwa.
Namusobanuriye ko haririmbwa iyo ndirimbo ‘Vive la Belgique’ (harakabaho Ububiligi) hari mu 1961-2 mu gihe urwanda rwagezeho rugahabwa ubwigenge.
Mu mwaka w’1987, u Rwanda rwizihiza imyaka 25 y’ubwigenge, leta y’u Rwanda yahaye imidari abari abakoloni nka Guy Logiest. Birenze kwemera ariko ni ukuri kugomba kuvugwa.
Icyo namwibukirije iyi midari y’ishimwe, yashyiraga abakoloni mu rwego rw’intwari z’u Rwanda, kwari ukwereka uwo musore ko ibyavugwaga mu 1962, kutari ukwibeshya.
Cyane ko muri uwo mwaka baririmba ngo ‘Vive la Belgique’ banasabaga ko u Rwanda rwahabwa ubwigenge nyuma y’imyaka 25.
Mu cyifuzo cya MDR-PARMEHUTU, u Rwanda rwari guhabwa ubwigenge mu mwaka w’1987. Icyo abakoloni baherewe imidari kikaba ari ukugaragara nk’abanyampuhwe badasanzwe bahaye ubwigenge abatabushaka.
Ingengabitekerezo ya PARMEHUTU
Iyi nyandiko ya Padiri Thomas Nahimana, ikibazo cyayo kinini si ikinyoma kinigaragaza mu nteruro “Ubwigenge buraharanirwa”. Yabyanditwse azi ko abaharanira ubwigenge nyakuri atabarimo ndetse ntibabe no mubo afataho urugero–PARMEHUTU na HUTU PAWA abarirwamo!
Iyo ngengabitekerezo igaragarira neza mu magambo atandukane ari muri iyo nyandiko.
Iya mbere, hari nk’aho avuga ngo ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Perezida Paul Kagame ngo ntibuhwema “gusiribanga ibyiza byose rubanda yari itegereje kuri Republika ishingiye ku mahame ya demokarasi.
Ubwo butegetsi akabushinja ko ngo bwagaruye “GIHAKE nshya… ku buryo burushije ubukana ibyariho ku ngoma ya cyami na gikolonize.”
Ibitekerezo bya Padiri Thomas Nahimana ni ugusubiramo ibya Leon Mugesera na bagenzi be nkuko nabigaragaje vuba aha. Kanda aha urabibona.
Repubulika na Demokarasi avuga ko byasiribanzwe, ni incamarenga yo kwanga kuvuga ko mu mahame ya PARMEHUTU umunyarwanda Paul Kagame atagombaga kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Akandi gahinda agaragaza ni uko ihame ry’abo ba PAWA ari uko abanyarwanda bose batagomba kugira ijambo ringana ubu bakaba bangana.
Ibi bitekerezo bya padiri ni ibitirano akura mu ndirimbo “TWASEZEREYE ya Simoni Bikindi yaririmbye mu 1987 kwizihiza ya myaka 25 igihugu cyagombaga guhabwa ubwigenge. Ni nabyo bitekerezo Ally Yusuf Mugenzi agenderaho akaba yarabisubiyemo ku itariki ya 12 Nyakanga 2014.
Utari umusazi ntube n’umuntu wazonzwe n’ibitekerezo bibi, ntiwatinyuka kuvuga ko u Rwanda rw’ubu rutangwaho ingero zubaka ibihugu, rurutwa n’UBUKOLONI.
Kwifuza ubukoloni mu gihugu cyawe? Ng’uwo umunyapolitiki witwa ko agezweho!
Icya kabili ni aho asubiramo ngo “Inkotanyi zashubije Abanyarwanda mu buja, mu mikorere n’imigenzereze by’ingoma ya cyami na gihake… kutwambura uburenganzira shingiro bwo kwitorera abategetsi twibonamo.”
Kuba avuga ibya gihake na gikolonize ni ubushobozi adafite bwo kwivana mu ngengabitekerezo ya jenoside. Iyi ni mvugo ya kera yoretse imbaga. Igitekerezo cy’ingenzi kizamo n’icyo cyo kuvuga ko hari ubutegetsi we n’abandi batibonamo.
Abo batibonamo avuga ni ba nde? Igisubizo kiri mubyo Umunyamabanga we Gahunde yivugiye ko baturubikanywe. Abo batibonamo ni abafite ibitekerezo bidashobora kwemerwa.
Abo abeshya ngo ni “rubanda” avugira, bararye bari menge. Uzi ubwenge yakurikira abatamushuka.
Abo mu ISHEMA Party niba bategereje kuzabona ubutegetsi babonamo jenoside yakorewe Abatutsi, batsinzwe rugikubita.
