Na: Tom Ndahiro
Mu nyandiko yanjye ya nyuma mbere y’iyi nashoje nibutsa ko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ari inshingano ya twese, cyane cyane duhabwa n’Itegeko-Nshinga tugenderaho ubu.
Wabona iyo nyandiko aha: Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Mbere y’1994 BBC-Gahuzamiryango Iyigejeje mu 2014
N’ubwo kurwanya icyo cyago ari inshingano ya buri muntu wese kw’isi utari umujenosideri. N’ubwo hari inzego za leta zibifite mu nshingano zazo, ariko no ku munyarwanda wundi, ni inshingano tugomba kudatezukaho mu rwego rwo kurengera igihugu, gukingira no kurengera abajyambere b’igihugu.
Kugirango bigerweho neza, ni uko habaho kwiyumvisha ko abafite iyo ngengabitekerezo bahari kandi bageze aho batihishira. Ingero ziri mu nyandiko zikurikirwa n’iyi zinerekana abagicana n’abacyenyegeza umuriro w’urwango.
Abakwiza iyo ngengabitekerezo barakorana
Ikoranabuhanga ryorohereje abakwiza ingengabitekerezo yo kurengera icyaha cya jenoside. Ariko kandi iryo terambere rinafasha kumenya vuba abafite ibyo bitekerezo abo ari bo n’aho bari.
Iryo terambere rifasha cyane kumenya uburyo abafite ingengabitekerezo ya jenoside bakora n’uburyo bakorana.
Ishingiro ry’inyandiko z’ubushize zakomotse ku kiganiro cy’Imvo n’Imvano cyo ku wa 12 Nyakanga uyu mwaka.
Umuyobozi w’icyo kiganiro Ally Yusuf Mugenzi yivuyemo. Yivamo yivugira, anashyigikiwe n’abatumirwa be nka Joseph Matata. N’abandi bahuje twarabavuze uhereye mu myiteguro ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Si abo gusa. Ni urusobe rw’abantu bavuga bimwe, batavugira hamwe gusa. Ujya ku murongo wa Internet ugasanga nka radiyo yitwa Inyabutatu iramamaza indi miyoboro y’urwango nka The Rwandan, Ikaze iwacu, BBC-Gahuzamiryango, Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) etc..
Ku wa 28 Mata 2014 urubuga Ikaze Iwacu rwasohoye inyandiko y’impuzabugome y’uwitwa/uwiyita Samuel Lyarahoze uvuga ko hari abantu bibeshya ku bijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyo nyandiko yayise ‘Bernard Lugan et Serge Dupuis se trompent fort: le genocide des tutsis etait bel et bien planifie avant cette date fatale.’
N’ubwo umwe muri abo bagabo, Bernard Lugan adafite ibitekerezo biri kure cyane y’ibya Lyarahoze ni Joseph Matata wuzuye.
Ntangazwa ko Lyarahoze atari mubahamagarwa mu biganiro na Ally Yusuf Mugenzi, Felin Gakwaya na Noel Karekezi.
Cyakora biranashoboka ko bavugira kuri ayo maradiyo bitwa andi mazina nkuko abantu babihwihwisa.
Muri iyo nyandiko mvuga, Samuel Lyarahoze nawe yemeza ko Abatutsi aribo bagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi muri jenoside. Ati “De plus grave, nous savons aujourd’hui que les hommes de Paul Kagame ont participé activement à l’extermination des tutsi grâce aux fugitifs de ce mouvement, le FPR.”
Icyo gitekerezo ahuriyeho na Joseph Matata n’Imvo n’Imvano, nawe agishimangira avuga ko ari impamo, ndetse akabona n’abo atwerera iyo mpuzabugome. Ngo hari ishyaka rya politiki ry’Abatutsi rifite amazina y’ababikoze.
Ati ‘Le parti politique tutsi RPRK qui soutient le retour du mwami Kigeli V Ndahindurwa vient même de produire une liste nominative de certains militaires infiltrés au sein des Interahamwe par Paul Kagamé pour inciter, pousser, encourager et “chauffer” les jeunes hutus désœuvrés à commettre ce crime abominable, le génocide.’
Abantu biyita amazina bakunda kugenura. Iyo umuntu yiyita “Lyarahoze” aba avuga ijambo. Ukurikije ibyo yandika kuri internet iryo zina rirabisobanura. Avuga ibisanzwe bivugwa. Ni ukuvuga ngo kwitwa Lyarahoze ni ukugenura ko nta gishya avuga kitahozeho.
Lyarahoze bararikomeza
Urubuga ‘Ikaze iwacu’ rwongeye gusohora inyandiko ya Samuel Lyarahoze yavugishije benshi muri bagenzi be bahuje ingengabitekerezo ya jenoside cyakora bagatandukanywa no kurwanira ISHEMA.
Iyo nyandiko yo kuwa 27 Nyakanga yanengaga abadashyigikira FDLR yayise ‘Ibigarasha n’ibihutu by’inda nini yataye ku gasi nibareke Kagame yitegekere.’ Icyo gitekerezo nacyo ni LYARAHOZE kuko inkomoko yaryo ari mu ndirimbo za Simon Bikindi INTABAZA n’AKABYUTSO.
Muri izo ndirimbo Bikindi atongera Abahutu ko yanga Abahutu b’inda nini… Abaziza gusa ko badashyigikiye umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Kuba Umuhutu ukaba muri FPR ni icyaha gikomeye ku bantu bazonzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Mu bisubizo bya bamwe urabyumva. Urugero ni uwitwa Chaste Gahunde akaba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyitwa ISHEMA Party, yashubije Lyarahoze.
Mu gisubizo cye ariko nawe yivamo nka Ally Yusuf Mugenzi.
Chaste Gahunde agaragaza ko bakorana kandi bashyigikiye FDLR n’ibyayo byose. Ahera ku gitekerezo kucyatumye FDLR ibaho anamagana abarambirwa no kubona ibyo bashaka batabigeraho vuba.
Gahunde ati “Kubera ko twasohotse mu gihugu twibwira ko ari repli tactique y’akanya gatoya none imyaka ikaba ibaye myinshi, hari abakunze kwijujuta no kwinubira ibibi byatubayeho ndetse rimwe na rimwe ugasanga bamwe babishyize ku mutwe w’abandi, agahinda kakaduherana kugeza aho twigumira mu marangamutima kandi adashobora kutugeza aho twifuza kugera, ndavuga kugira igihugu gifite demokarasi n’imiyoborere inogeye rubanda.”
Aha rubanda aba avuga byumvikane ko aba atavugira abanyarwanda muri rusange. Aba avuga Abahutu cyane abafite ingengabitekerezo ya jenoside.
Mu nyandiko urasoma ugasanga asa n’uwarize agahogora ngo “…birababaje kubona FDLR ikomeje kugira isura y’abicanyi yahawe na leta y’u Rwanda bigahabwa umugisha n’ibihugu by’isi yose.”
Agasobanura ko ibyo “kubisubiramo” atari uko “yanze FDLR,” ngo ahubwo “uguhumura amaso abantu kugira ngo dushakire (bo) hamwe undi muti watuma ikibazo cya FDLR gikemuka.”
Agasoza agira ati “Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigira riti ‘hari ubundi buryo FDLR yafashwa.”
Avuga ko FDLR ariyo yamenye umukino ubu ngo ikaba igaragaza ko yatanze intwaro ariko ariyo izi neza ko izafasha “abaturage bagakora revolisiyo.” Ibuka 1959!
Chaste Gahunde akavuga ko ngo “hari benshi mu Banyarwanda bafata FDLR nk’umucunguzi rukumbi cyangwa se Messiah utegerejwe.” Messiah ni “Umukiza” nka Musa n’abandi nk’abo bavugwa muri Bibiliya.
Kumenya FDLR icyo ari cyo n’icyo iharanira soma: Ingengabitekerezo irigishwa ntivukanwa
Gahunde ababazwa cyane ni uko “FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’Abatutsi mu Rwanda.” Agashengurwa n’agahinda iyo yibutse ko ngo kubihindura “bigoye cyane” ngo kubera “inyungu z’ibihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika tutaretse n’ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe.”
Ibihugu bitavuzwe muri icyo kiganiro harimo Ubufaransa. Igihe cyose, abajenosideri n’inshuti zabo nta gihe na kimwe uzumva bavuga icyo gihugu cyayobowe na Francois Mitterrand. Impamvu irumvikana.
Ku bantu bagize ako gatsiko kiyita Ishema Party riyoborwa n’umupadiri wa diyosezi ya Cyangugu, Thomas Nahimana, jenoside yakorewe Abatutsi si ikibazo. Ikibazo ni uko hari ababyemera ndetse babyamagana.
Usoma niyibaze uyu gahunde uvuga ngo “Buriya hari ikintu abantu bakomeje kuzira kuva aho FPR ituvudukanye ikatwambura igihugu.” Uwo FPR yavudukanye isi yose iramuzi.
Ni havudukanywe guverinoma yakoze jenoside. Iva i Kigali yimukira i Murambi ha Gitarama iba iminsi mike ku Gisenyi mbere y’uko bohoha basize bakoze ishyano mu gihugu.
Ubu se abo mu “ISHEMA Party” bazahakana ko baharanira inyungu z’abajenosideri kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa wabo abyiyemerera?
N’ubundi mu nyandiko n’ibiganiro byabo biragaragara, ariko ntibari bemera ku mugaragaro isano yabo na Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo nkuko babigenje ubu. Arakoze cyane Chaste GAHUNDE gutanga amakuru.
Chaste Gahunde aburanira abajenosideri n’amarangamutima menshi. “Kuba Obama bamwise inguge nta ngaruka bimugiraho. Ni yo mpamvu nta n’icyo yirirwa abikoraho. Ariko urugero kwita FDLR abicanyi biyigiraho ingaruka nyinshi cyane kuko ihita ikomanyirizwa mu rwego mpuzamahanga.” Abanyamerika baziburanira aho abicanyi bigereranya n’umuyobozi w’icyo gihugu.
Biracyaza…
