Na: Tom Ndahiro
Mu nyandiko ivuga uko intumwa ya papa mu Rwanda, Cardinal Giuseppe Bertello yabwiye Habyarimana ko bigaragara ko gahunda ye ari ukunaniza ishyirwa mu bikorwa by’amahoro ya Arusha no gutegurwa umugambi wo gutsemba Abatutsi. Yisome hano
Byari bifite ishingiro. Ibi byose byategurwaga ni ikimenyetso cy’uko amasezerano y’amahoro ya Arusha atahabwaga agaciro n’ubutegetsi bwari bwarayasinyanye na FPR. Na jenoside yamubwiye nayo yarakozwe ingaruka zayo tukaba tukibana nazo.
Kuri uyu 30 Werurwe 2014, urumuri rutazima rwageze mu karere ka Nyarugenge. Ni akarere gafite amateka ya jenoside ahambaye. Inama yanonosoye uyu mugambi niho yabereye.
Ku itariki ya 7 Mata 1994, ni muri aka karere ho Col. Theoneste Bagosora yayoboreye inama yashyizeho guverinoma yagiyeho kuwa 8 Mata, ngo ihagarikire ikorwa rya jenoside.
Muri Nyarugenge niho Radio Rwanda na RTLM zakoreraga zishishikariza abantu gukora jenoside. Uwayoboraga PVK, ariwe Tharcise Renzaho, nawe niho yakoreraga ubu akaba yarakatiwe na ICTR.
Nyarugenge kandi, niho umupadiri Wenceslas Munyeshyaka yabereye icyamamare muri jenoside ariko akaba ari mu ituze muri France. Ni ukwibuka.
Umuganda n’Amateka
Ku wa 29 Werurwe 2014, Madamu Jeanette Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Busogo Karere ka Musanze, mu muganda wo kwubakira abapfakazi banagizwe incike na jenoside. Aho uwo muganda wabereye ni mu mudugudu wa Jabiro.
Uretse amazu, Mme Kagame banabagabiye inka nziza ngo barebe uko ubuzima bwakomeza. Ni ibikorwa by’impuhwe n’icyerekezo cyiza cy’ubuyobozi buhangana n’ingaruka za jenoside.
Icyo gikorwa cyo kugoboka abasizwe iheruheru na jenoside, cyanyibukije ko ku munsi nk’uwo, 29 Werurwe 1994, ari bwo muri Kigali habereye inama yo kunoza imyiteguro isa n’iya nyuma yo gusoza imyiteguro y’umugambi wa jenoside.
Iyo nama yafatiwemo ibyemezo bikomeye yayobowe n’uwari umugaba mukuru w’ingabo Jenerali Major Deogratias Nsabimana.
Ku itariki 30 Werurwe 1994, Jenerali Nsabimana yandikiye Minisitiri w’Ingabo, ibaruwa No 0599/G3.9.2 amugezaho imyanzuro y’inama yari yaraye ayoboye mu mujyi wa Kigali. Iyo nama ikaba yari yanatumiwemo Perefe w’umujyi wa Kigali Col. Tharcise Renzaho n’abayobozi b’ibikorwa bya gisirikare.
N’ubwo iyi nama Nsabimana yayikoresheje yitwa iyo kunoza “défense civile”, yari mu rwego rwa gisirikare, dore ko mu nimero y’ibaruwa harimo “G3” bivuze ubuyobozi burimo ibikorwa bya gisirikare n’imyitozo.
MINADEF yamenyesheje ko icyo iyo nama yari igamije kwari ukunoza icyo bitaga “défense civile”. Imyanzuro yafatiwe muri iyo nama ariko ikerekana ko icyari kigamijwe cyari jenoside kuko harimo byinshi bitajyanye n’ubuyobozi busanzwe bw’ibikorwa by’ingabo zirwana urugamba rusanzwe.
Mubyo bemeje hari:
Ko urwego rw’ubuyobozi bwa Selire bwagombaga gufatwa nka “Section” ya gisirikare. Kubera iyo mpamvu umuyobozi w’ingabo mu mujyi asabwa kuzirikana kwifashisha abasirikare bataba mu bigo bakaba bakorana n’abasivili “kurinda” aho batuye (Pour la défense de leurs quartiers).
Uyobora PVK yasabwe kwuzuza urutonde rurimo inkeragutabara “réserviste” n’ “abasivili bizewe” bafatanya n’abasirikare. Ibyo bikanajyana no gukora urutonde rwa za Selire zidafitemo abasirikare benshi kugirango hifashishwe “réserviste” gutoza abasivili.
Inyito abasivili bizewe byasobanuraga abacengewe n’ingengabitekerezo ya jenoside
Za selire zihagije mu bikorwa (les cellules opérationnelles formée) zagombaga “gukora” iwabo ku mabwiriza y’umusirikare uyobora ibikorwa bya gisirikare mu mujyi bakanatanga n’inkunga ahandi.
Mu buyobozi bwa buri selire hagombaga kuba umusirikare w’inzobere ufatanya nabwo kandi “abasivili bizewe” bagahabwa aho bitoreza mu bigo bya gisirikare bibegereye.
MINADEF na MININTER ni ministeri zagombaga gukora uko zishoboye zikabonera intwaro abasiviri batoranyijwe.
Uyobora ibikorwa bya gisirikare mu mujyi yasabwe kwerekana umubare w’amasasu yakenerwa ku rugamba rw’iminsi itatu (3), intwaro n’urutonde rurimo abazajya bitabazwa muri za Selire. (Cahier pour l’etablissement des listes d’appel, quartiers par quartiers).
Iyo nama iba PVK yari yakoze urwo rutonde. Icyo basabwaga ni ukurwuzuza.
Kimwe muby’ingenzi cyerekana ko urugamba rwategurwaga rutari urusanzwe, ba burugumestri basabwe gushishikariza abo bategeka kumenya gukoresha intwaro za gakondo harimo inkota, imihoro amacumu n’imyambi. Ibyo ngo bigakorwa kubera ko intwaro nk’imbunda na gerenade bitari bihagije (étant donne l’insuffisance des armes à feu disponible).
Iyo nama ikaba yarakozwe abakristu benshi b’Abagatolika bari mu gisibo cya Pasika. Iminsi yari isigaye ngo jenoside itangire yari mike.
Pasika yabaye ku itariki ya 3 Mata jenoside itangira nyuma y’iminsi 31/2.
Amahoro cyangwa jenoside?
Interahamwe n’Impuzamugambi, amahoro babonaga ni umuhoro. Iyi nama yayobowe na Nsabimana ikorwa, ingabo 600 za FPR zaje kurinda abanyapolitiki b’uwo muryango zari zimaze amezi atatu i Kigali. Zahageze ku itariki ya 28 Ukuboza 1993.
Icyo abantu hanze babonaga ni imyiteguro yo kurahira yananizwaga na MRND itarashakaga gusangira ubutegetsi n’abandi nkuko byaje kugaragara ku wa 8 Mata hajyaho Hutu-Power yayobowe na Theodore Sindikubwabo na Kambanda Jean.
Ubu abahakana jenoside, bashaka kuyishyira ku rupfu rwa Habyarimana bari bakwiye kwibaza. Umutekano ushakirwa mu gushyira abasiviri mu ntambara wari kuboneka ute? Tuvuge ko koko bashakaga guhashya Inkotanyi!
Ingabo ziyitaga “Inzirabwoba” wari warananiwe gutsinda Inkotanyi ukoresheje intwaro zose ndetse baratabawe n’Abafaransa bikananirana. Imipanga, imyambi n’amacumu nibyo byari kuzitsimbura muri Kigali?
Igisubizo ni oya. Ibyo bikoresho nk’imihoro bisanzwe bikoresha mu buhinzi, byategurirwaga kwica inzirakarengane zidafite intwaro.
Ni nawo mutekano wavugwaga w’ahantu abantu batuye. Umuturanyi akica undi.
Bicishije abaturage
Ubu buryo bwo kwizeza abaturage ko bashobora kurwanisha imyambi, amacumu n’imihoro byicishe benshi mubabitojwe.
Gukora jenoside byari byariswe intambara, byatumye benshi mubari baratojwe huti huti, bibwira ko ibikoresho bari bafite byanakora bahanganye n’abafite imbunda. Benshi muri abo bashatse guhangana n’Inkotanyi barahagwa.
Ubutegetsi bwatoje Abahutu kwanga no kwica Abatutsi, si uko bwakundaga Abahutu. Ntiwaba wifuriza icyiza umuntu ngo umutoze kwica umuturanyi, inshuti n’umuvandimwe batagira icyo bapfa.
Abo muri Hutu-Power ntibavuga ko bakundaga Abahutu, kandi baboshya kurwanisha ibikoresho uzi ko bidashobotse. Nyuma bagakurikizaho no kubagenza urugendo rutabaho bahunga icyaha batitekerereje ubwabo.
Mu gihe cyo kwibuka yakorewe Abatutsi, ku nshuro ya 20, n’ibi byose bikwiye kwibukwa. Abateguye jenoside nta kindi bari bagamije uretse gusenya umuryango nyarwanda.
Izi nyandiko ku buhamya bw’amateka ni izigamije kwerekana ukuri kw’ibyabaye no gufasha abatazi ibyabaye kubera ko batari bavuka cyangwa bari bato cyane jenoside itegurwa. Abanyarwanda bato nibo bafite uruhare rw’ibanze mu gukumira icyo cyaha, no kubageza ku ntego ya “NTIBIKABE” cyangwa “NEVER AGAIN”.
Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/
