Quantcast
Channel: umuvugizi
Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Imyaka 25 yo kwibohora igwingira ry’imyumvire mu Rwanda (Igice cya 18)

$
0
0

Na: Ndahiro Tom

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Ibisa birasabirana”. Nta gitangaza kwumva Denise Nyetera ari umushyitsi w’amaradiyo yo kuri murandasi ayoborwa na Agnes MUKARUGOMWA, Aloys SIMPUNGA na Gaspar MUSABYIMANA.  Uyu mugani nywibukijwe n’ikiganiro MUKARUGOMWA yahitishije kuri radiyo ye asingiza umujenosideri Simoni BIKINDI wapfuye ku wa 15 Ukuboza 2018.

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2018 MUKARUGOMWA ati: “Urabeho Bikindi. Urabeho Rutimirwa. Urabeho Mutabazi.” Yise Bikindi intwari, mu muvugo yamutuye amwibutsa ko “Ibisa bisabirana” amwibutsa ubutwari bwe ari nk’ubujya buvugwa na Magdalene (mwene Balthazar Bicamumpaka) na Mukamugema (mwene Dominique Mbonyumutwa).

Mukarugomwa yatongereye icyo asanga ari icyuho gisizwe na Bikindi ati: “Ese Bikindi ibi bitenga bizuzuzwa na nde?” Icyakurikiyeho ni ukwamamaza konti yo gushyigikira icyo yise umurage Bikindi. Ati “Wowe wifuza kujya mu bashobora gukomeza ikivi cya Bikindi, dore aho ushobora kugeza umuganda wawe”: IBAN: FR78 2004 1010 0307 6860 3V02 433; BIC PSSTFRRPPCLE, Paris, France.

Niba iyi Konti ya Banki ihari, uwo ari we wese urwanya Jenoside akwiye gukurikirana abayifunguye n’abayikoresha.  Iby’iyi konti, n’ibyatangajwe n’iradiyo ya Mukarugomwa ku itariki ya 11 Mutarama 2019 n’iby’ikindi gihe. Ikivi Bikindi yasize adashoje kitari ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikihe?

Ibisingizo bya Nyetera nk’ibya Bikindi

Ndagaruka ku bya Mukarugomwa na Nyetera ku itariki ya 12/9/2019. Uko yasingije Bikindi ni nako yabigenje kuri Antoine Nyetera Theophile (ANT). Ni ubwo Mukarugomwa yakiraga umukobwa we Denise Nyetera. Yatangiye avuga imyato ya Nyetera: “Nyetera ANT, Umututsi wo mu muryango w’Umwami Kigeli III Ndabarasa, bituma yitwa igikomangoma, azwi nk’umuntu utarya iminwa imbere y’ukuri. Azwi nk’umuntu udahakirizwa ngo abone amaramuko cyangwa icyubahiro abikesheje ikinyoma. Ubuhanga bwe mu bugeni n’ubusesenguzi byubakiye ku kutabogama biri mu byamuranze.”

Mukarugomwa agakomeza amutaka: “ANT utarahunze u Rwanda mu gihe ubwami bwari bugeraniwe mu 1959, yaruhunze mu 1994 FPR ifashe ubutegetsi kandi FPR igizwe n’Abatutsi bakomoka ku miryango y’abahunze u Rwanda muri iyo myaka yakurikiye 1959.”

Nyuma yo kumva ibyo Mukarugomwa avuga kuri Bikindi na Nyetera byangejeje ku mwanzuro y’uko uwo ariwe wese uzumva avugwa neza n’uyu mugore, uzajye umenya ko ari mubi, kandi ibyo amuvugaho atari ukuri.

Kuvuga ko ANT yari umuntu uvugisha ukuri bihamanye n’ukuri. Ndatanga ingero nke cyane. Urugero rwa mbere ni aho Nyetera avuga uwo ari we. Ikinyoma cya mbere ni icyo yavuze ku itariki ya 5 Nyakanga 2007 ubwo yatangaga ubuhamya bushinjura umwicanyi Tharcise Renzaho. Muri ICTR, uwunganira Renzaho, Mr. Barnabé Nekuie, yamubajije umwirondoro we avuga ko ari “Umuhungu w’Umwami Kigeri III Ndabarasa.”

Ntabwo yigeze yumva ko ibyo avuze ari ibinyabasazi ngo yikosore. Baramwihoreye icyo kinyoma ubu kiri mu mateka. Nyetera yavutse mu 1933 kandi Umwami Kigeri III Ndabarasa yategetse u Rwanda kuva mu w’1708-1748.

Ikinyoma cya kabiri, nacyo ni icyo yavugiye muri ICTR ku wa 25 Nzeri 2006 mu rubanza rwaburanishirizwagamo Casimir BIZIMUNGU, Justin MUGENZI  Jérôme-Clément BICAMUMPAKA na Prosper MUGIRANEZA. Avoka Michelyne C. St-Laurent wunganiraga Casimir Bizimungu yabajije Nyetera ibijyanye na Radio Muhabura y’Inkotanyi. Nyetera yashubije ko abizi neza nta gushidikanya ko Radio Muhabura yakoreraga i Bujumbura. Niba hari uzi i Bujumbura ho mu Rwanda atari i Burundi, ubwo ni aho.

Ikinyoma cya gatatu nasorezaho kuko ibyo yavuze ari byinshi ni uko ngo mu 1993 hari impunzi z’Abarundi zambutse umupaka nyuma y’urupfu rwa Perezida Merchior Ndadaye, zikajyanwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda. Ngo izo mpunzi zaje mu bihumbi zaje kwicwa n’Inkotanyi. Abazi amateka y’u Rwanda n’aka karere nababwira iki. Ibyo yabivugiye muri ICTR ku itariki 4 Kamena 2007 mu rubanza rwaburanishirizwagamo ba General Augustin NDINDILIYIMANA na Augustin BIZIMUNGU, Major François-Xavier NZUWONEMEYE na Captain Innocent SAGAHUTU.

Ubutoni mu ngoma z’amaraso

Uretse iby’ibyo binyoma, Nyetera ni umuntu uhuza ibitekerezo n’abaJenosideri. Kumwifashisha bakanamuhindura igikomangoma, byari mu rwego rwo gufasha gukwirakwiza ingengabitekerezo ye. Mu manza zose yagiyemo gushinjura abajenosideri yagaragaje uburyo yari umutoni kuva ku gihe cya Kayibanda kugera kuri Sindikubwabo Theodore.

Mu rubanza yagiye gushinjuramo Renzaho yahakanye ko mu Ukwakira 1990, abafashwe babeshyerwa ko ari ibyitso bari bake batari benshi. Nyetera anabwira urukiko ko nta wafashwe mu byitso wigeze wicwa urubozo. Abishwe urubozo icyo gihe baracyariho babana n’ubumuga basigiwe, ni abahamya. Cyakora yavugishije ukuri kwe ko ari we ari na bene wabo ntawigeze afatwa nk’icyitso.

Mu kiganiro cya Mukarugomwa cyo ku wa 12 Nzeri 2019, Denise yavuze ko yakuze amwigisha ko igihugu atari icy’abanyarwanda bose ari “Icy’Abahutu”. Ibyo ugasanga bisobanura igituma Denise yaragiye mu nzira ya se, yo guhakana no gupfobya Jenoside. Mu kiganiro yakoranye na Gaspar Musabyimana wa Radio Inkingi ku itariki ya 13 Gashyantare 2017, Denise Nyetera yahakanye ko nta Jenoside yabaye ko ahubwo abanyarwanda bose ari abaJenosideri.

Nkuko ANT yavuze ko abanyarwanda bose bafite umuco wo kubeshya uretse we wenyine, umukobwa we yemeza ko Jenoside iri mu muco w’abanyarwanda.

Mu kindi kiganiro cya Mukarugomwa cyo ku itariki 30 Ugushyingo 2017, Denise yabajijwe niba ari uwa Nyetera koko kandi ibitekerezo bya se babisangiye. Denise yashubije ko ibimurimo byinshi ari ibya se. Igitangaje ni uko muri icyo kiganiro Denise yahakanye agatsemba ko ntacyo apfana n’Abami Mutara Rudahigwa na Kigeri Ndahindurwa.

Gukomera kwa Nyetera n’urupfu rwa Nyirankwavu

Gukomera kwa ANT mu gihe cy’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, bituruka ku makuru yatanzwe n’umukobwa we Denise Nyetera mu kiganiro cyo ku wa 12 Nzeri. Denise yavuze ibyabaye mu 1979 ubwo yigaga mu Ishuri ry’Abakobwa ryo ku Karubanda, ari inkumi y’imyaka cumi n’irindwi (17).

Denise yasobanuye ko yananiranywe n’umurezi wari ushinzwe abakobwa barara witwa Mechtilde NYIRANKWAVU. Byageze aho se Nyetera abyinjiramo akanabyinjizamo na Musenyeri Jean Baptiste GAHAMANYI. Denise akavuga ko habaye inama ihuza umukuru w’ishuri Felicula NYIRAMUTARAMBIRWA na Myr. Gahamanyi. Mechtilde ababwiye ko adashaka ko Denise agaruka muri iryo shuri.

Denise abivuga muri aya magambo: “Mechtilde yaravuze ngo, uyu mwana sinshaka ko agaruka muri iki kigo. Ou bien, ni we cyangwa ni jye.” Abigejeje kuri se, wari ukomeye yariyamiriye ngo arabaza ati: “Ni ko yavuze Mechtilde? Ku ruhanga rwa Munyangaju na Nyetera ngo azaba we cyangwa wowe?” Nyetera ati “Azaba wowe!” Ibi byose bikaba byarabaye mu gihe biteguraga kujya mu biruhuko bya Pasika.

Denise yatekerereje Mukarugomwa ibyakurikiyeho: “Pasika irabaye, tugiye kumva twumva muri radiyo ngo umuryango wa Nyirankwavu Mechtilde uramenyesha uw’abarimu ko yaguye kuri 15. Tuzatangira ku wa mbere! Bati haaa!!” Mukarugomwa amuca mu ijambo ati: “Yitabye Imana?” Denise ati “Yitabye Imana”. Ntasobanura aho kuri 15 havugwa niba ari ah’i Kigali cyangwa niba ari ahandi.

Iryo tangazo ryahise Denise arimo “akora ivarizi” yitegura kugenda, se yari yamubwiye ngo “uzagenda kandi uzasanga adahari.” Uwo bazasanga adahari yari Mechtilde. Ubwo Denise yarakomeje arazinduka ajya ku ishuri. “Ngeze ku ishuri, Nyiramutarambirwa arampamagara ati Mechtilde wari warakubujije amahoro ntahari.”

Nyiramutarambirwa ngo yabajije Denise niba ashobora kwiga umutima utekanye. Ati “Ntuzongere kugira ibibazo n’agahinda kuko Mechtilde adahari.” N’agatwenge ku maso, Denise ati “ku mutima nti nari mbizi, ndaceceka.” Hagati aho ngo Nyetera yarahageze atangira kwihaniza umukuru w’ishuri ko niyongera kumva ibisa n’ibyabameze nka Mechtilde ishuri bazarifunga.

Ubwo bubasha butuma umuntu utumvikanye na Denise apfa aguye “kuri 15” n’ubwo gufungisha ishuri, wumva ubwo ari bwo. Ntibwari ubw’umunyarwanda usanzwe. Kuba ari Umututsi ho byari ibindi.

Mu buhamya bwa Denise, umubyeyi we yari inshuti y’akadasohoka y’abategetsi cyane cyane Major Theoneste Lizinde mwene Mugabushaka wategeka iperereza mu Rwanda. Ubwo Nyakwigendera Mechtilde Nyirankwavu aba azize kutamenya abo yari ahanganye nabo. Apfa nta kivurira.

AbaJenosideri nk’inzirakarengane

Uwo mubano wabayeho hagati ya Nyetera na leta zateguye Jenoside warakomeje ari nayo ntandaro nyakuri ku rwango kuri FPR-Inkotanyi. Urwango yapfanye akanarusigira umukobwa we nk’umurage. Iby’iryo gwingira nzabigarukaho ubutaha.

Reka tujye ku mufatanyabikorwa wundi wa Denise Nyetera navuze witwa Aloys Simpunga uzwi cyane ku maradiyo y’abarwanya Leta y’u Rwanda akanashyigikira abakoze igihugu cyacu mu nda. Ibyo akabikora yitwikiriye icyitwa ‘Urugaga ruhuriwemo n’Imiryango nyarwanda idakora politiki ya Société Civile/ Cadre de Concertation de la Société Civile Rwandaise (CCSCR). Urwo rugaga yarubereye cyangwa aracyari Umuhuzabikorwa waryo.

Simpunga ni muntu ki? Muri make uyu Aloys Simpunga umubwirwa neza na Dusabemungu Gervais bakoranye akaba aherutse gusohora igitabo cyitwa ‘Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo mu bategetsi n’abakozi ba Perefegitura y’umujyi wa Kigali 1990-1994’. Muri iki gitabo amakuru ya Simpunga ari kuva ku rupapuro rw’131-139.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Aloys Simpunga yari Su-Perefe muri PVK ushinzwe servisi y’Imibereho Myiza y’Abaturage. Nkuko umwanditsi w’iki gitabo abivuga Simpunga akaba umwe mu nkoramutima z’umujenosideri Tharcise Renzaho wayoboraga PVK.

Uyu Simpunga wihaye indi sura i Burayi aho yahungiye ubutabera, yari mu itsinda riyobora ubwicanyi mu mujyi wa Kigali bari barise ‘Cellule de crise’.  Iyi “cellule” Dusabemungu arayisobanura ko “yagenzuraga ubwicanyi mu ma segiteri, ikageza intwaro zo kwica aho zari zikenewe, igakangurira abaturage (Abahutu) ubwicanyi, igacyaha cyangwa igakuzaho abakonseye n’abandi bategetsi ba selire bangaga kwitabira Jenoside, igahwitura abarekaga imirambo y’Abatutsi ahabona aho kuyijugunya mu byobo rusange n’ibindi tubonera umusaruro mubi ku nzibutso za Gisozi, Nyanza n’ahandi…”

Iyo wumva igwingira ryo mu mitekerereze n’imyumvire, nta Simon Bikindi nta  Aloys Simpunga nta Antoine Nyetera. Nta Agnes Mukarugomwa nta Denise Nyetera.

Abari bagize iyo Cellule n’abandi bagize uruhare mu kumara abantu muri Kigali kubera igwingira ry’imitekerereze n’imyumvire ni ah’ubutaha.

Biracyaza….


Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Trending Articles