Na: Ndahiro Tom
Bibaye ngombwa ko ngaruka kubyo Musenyeri Smaragde Mbonyintege yanditse mu kinyamakuru Urumuri rwa Kristu No 6 cyasohotse mu Ukuboza 1990. Icyo gihe yari akiri Padiri yigisha mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda.
Nyuma y’intambara y’Inkotanyi yatangiye ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, Leta ya Juvenal Habyarimana yakoze igikorwa kigayitse mu mujyi wa Kigali, cyo kurara barasa hejuru kugira ngo babone impamvu yo gufata abo bita bitaga ibyitso. Ahanini, niba atari bose, abafashwe bari Abatutsi, cyangwa abo bakeka ko ari bo.
Ukwezi kw’Ukwakira kwarangiye byaramaze kumenyekana ko byari ikinamico ry’ubugome. Ibyo ariko ntibyabujije Myr. Mbonyintege kwandika ngo: “Ku itariki ya 1 Ukwakira u Rwanda rwatewe n’igitero cyiyise Inkotanyi zigizwe ahanini n’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Uganda. Ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira iya 5 Ukwakira, i Kigali urusasu ubu rwabaye indahiro. Inkotanyi n’ibyitso bari bashatse guterera hejuru umujyi wa Kigali.”(p.31)
Abapadiri bari mu bantu bajijutse bamenya amakuru menshi kubera umuyoboro w’amakuru usobetse (network) bagira. Yagombaga kuba yaramenye iby’iryo kinabugome ryakoreshejwe ngo basakume Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iyo biba koko ari ibyitso byateye i Kigali, hari gufatwa abahatuye, wenda na bake b’ahandi. Ibyo nabyo bigakorwa nyuma y’iperereza. Ariko kuba byarakozwe, ntihagire n’ikirahure na kimwe cy’inzu cyangwa icy’imodoka kimeneka, bugacya abantu bafatwa yagombaga kubyibazaho. Iryo kinamico ry’indindagizabaswa yagombye kuba yararimenye akirinda gusubiramo amagambo y’abajenosideri.
Kwivuguruza
Kubera ko atari muto, hari ibyo yari azi bituma akeka iby’iryo kinamico no gufatwa kw’Abatutsi bitwa ibyitso. Myr. Mbonyintege yibutse iby’ivangura aranabivuga. Ati “Mu Rwanda rero, kubera amateka y’igihugu cyacu, intambara yose ibaye twese duhita twibuka ivangura ry’amoko.”
Igituma nawe yishyiramo nticyumvikana. Iyo anavuga ko ubutegetsi bwakoreshaga intambara kwica Abatutsi benshi byari kuba ari byo kuri, kuko ivangura ry’amoko ritigeze rihagarara uretse guhindura amazina n’abantu kurimenyera.
Hari inyandiko igomba kuba na yo ari iye, yiswe ‘Impungenge z’amashyaka menshi si iz’ubusa’ (p.23) “Gushyiraho amashyaka menshi bihangayitse benshi muri rubanda. Bati “niwo muti wavura ibibazo by’ubukungu na politiki bibangamiye u Rwanda uri iki gihe.” Abandi bati “turatinya ko amashyaka menshi yazadutesha amahoro twari twibereyemo none Inkotanyi zikaba zaranayahungabanyije.”
Akomeza agira ati “Izo mpungenge si iz’ubusa. Ku bazi amateka y’u Rwanda, ivangura ry’amoko n’uturere mu mitima ya bamwe risa n’akabaye icwende. Twizere ko ari bake. Naho ubundi babaye benshi batuvutsa ibyiza duteze ku mashyaka menshi.” Ako kabaye icwende katoga, ahanini ni abategetsi bavugwaga harimo n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika. Kuba bake byo ntibyabaye byo kuko abaryemeraga bari benshi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Myr. Smaragde Mbonyintege yaratinyutse yandika inyandiko ityaye mu ‘Urumuri rwa Kristu’ yari yaragize nk’ikinyamakuru cya MDR-PARMEHUTU ‘Urumuri rwa Demokarasi’.
Muw’ 1995 Myr Mbonyitege yanenze imyitwarire ya Kiliziya ye kuba yarabaye umufatanyacyaha wa Jenoside. Ati: “Irondakoko ryaranze imibanire y’abanyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bwabo, zikaba zitarabuze no mu nkomanirizo za Kiliziya, ni byo byabaye intango yatumye itsembatsemba rishoboka. Reka twoye gutsimbarara ku byahise, duhere aho tugeze ubu dutegure ejo hazaza. Itsembatsemba ryabaye twoye kuripfobya kuko ryadusize ibara. Rikwiye kubera Kiliziya yacu isomo ryo kwisama n’intandaro y’ububwiriza bushya. Ni ngombwa kubanza kwibaza ibyiza tutakoze (péché par omission). … Twoye gucurika amaso ngo dutinye kurora ibintu uko byagenze. Ahubwo duhange amaso ukuri…Dukwiye kuva ku izima, tugasuzuma uko twabayeho n’uko twabanye. Kwemera ko twibeshye sibyo bizatwica. Ahubwo wakwicwa no gutsimbarara ku izima ryo kwanga kubona ibibi wakoze… Twoye gushaka gupfukirana ibyabaye n’iyo byadutera isoni. … Ni twese abagize uruhare mu mizamukire y’iki gihugu ku buryo bwatumye iri tsembatsemba rishoboka… Kiliziya yari ifite ubuhanga n’ubushishozi byo kuyifasha kureba ibibi n’ibyiza. Iteka ibyo ntibyayishobokeye. Ahubwo yaguye mu mitego ya politiki n’iy’ubutegetsi bw’isi; yafashwe neza iracecekeshwa. Ari abihayimana kavukire, ari ba misiyoneri; cyane abari ku isonga y’ubuyobozi baharaniye mbere na mbere kwumvikana n’ubutegetsi bwariho. Kwumvikana na Leta bigahishira imitegekere mibi. Ubutegetsi na bwo bwishimiraga uwo mubano igihe cyose bitabuzaga kuyobora amateka n’imitegekere yabo uko babishaka. Na ho Kiliziya igatahira icyocyere cy’umubano uhuma amaso. Byaje kugera ubwo Leta yaka abakozi Kiliziya, ikabaka ikurikije irondakoko ryayo. Irondakoko ricengera Kiliziya biratinda. Imbuto mbi iraterwa iramera, itatanya bucece abasangiye umugambi. Ugize ngo aragaya iyo mikorere akitwa umwanzi w’igihugu, akitwa umugambanyi, akarebwa nk’utumva aho ibihe bigeze. Gupfobya ubwoko bumwe ukuza ubundi ni yo mbuto mbi yatumye iri tsembatsemba rishoboka.” Urumuri rwa Kristu N° 16, Igisibo 1995, p. 6-9.
Aya ni amagambo wumvamo kwicuza kuvuye mu ndiba y’umutima. Ariko ni no kwerekana ko mu myumvire n’imitekerereze hari harabaye igwingira rikabije muri Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda. Igwingira ryatumye abayobozi n’abayoboke bayo bateshuka ku nshingano yo kwigisha urukundo bakabagarira urwango. N’umwanditsi wayo yabashije gutinyuka avugisha ukuri, kuki icyamuteraga kugwingira kitari gikihari.
Yishimiye gupfa kwa Rwigema
Intambara y’Inkotanyi, yatumye ibitaravugwaga kuli Leta ya Habyarimana. Nkuko byanditswe mu nyandiko nibukije aho Myr. Mbonyintege yitaga Inkotanyi inyangarwanda, n’ibinyamakuru by’amahanga byavugaga ububi bwa Leta ya Habyarimana yarabyamaganye.
Myr. Mbonyintege ati “Ibinyamakuru by’amahanga nabyo ntibyatanzwe muri iyo ntambara y’Ukwakira. Byibasiye u Rwanda bigeza ubwo byibagirwa ko F. Rwigema yapfuye rugikubita. Isomo umunyarwanda wese yakuramo ni ukumenya gusoma iby’ahandi ari na ko ushyigikira iby’iwanyu. Utivugiye bamuvugira ibyo bashaka. Ikibabaje ni uko ibyo binyamakuru by’i Burayi bisigaye byitiranya kuvuga cyane no kuvuga ukuri.”
Ku itariki ya 30 Ukwakira, ni bwo Inkotanyi zatangarije isi urupfu rw’abasirikare bakuru b’ingabo zabo harimo na Jenerali Fred Gisa Rwigema. Myr. Mbonyintege yanditse avuga ko iyo tariki na yo ngo atari nto mu mateka y’u Rwanda. “Abanyarwanda barasubiye baraseka. Dore ko hari hashize ukwezi rwumiwe, izuba ryararasaga ukagira ngo burije. Amaherezo yari mu biganza by’Imana y’i Rwanda n’ingabo zarwo. Ari YO, ari na Bo ntibadutengushye barakarama.” Ntacyo warenzaho!
Kuri we, ibinyamakuru byandikaga ko u Rwanda rwarimo politiki ya Apartheid nk’iya Afurika y’Epfo (icyo gihe) byari ukwibasira leta. Kuvuga ko Leta ari yo yari nyirabayazana w’intambara kubera ivangura ry’amoko no kwangira impunzi gutaha byari ukwibasira Leta.
Umwanditsi yakeburaga abanyamakuru abereka inkuru bari bakwiye kwibandaho. Urupfu rw’Intwari Rwigema. Kwandika ‘F. Rwigema’ aho kwandika izina rye ryose, nta n’ipeti rye yambikiwe i Kampala na Perezida Habyarimana, byari mu rwego rwo kumupfobya.
Uko kumupfobya ntibyabujije umurage Rwigema yadusigiye kuba urumuri rutazima. Cyane ko Inkotanyi Myr. Mbonyitege yise ‘inyangarwanda’ ari bo bacyuye inganji igatuma akira igwingira akavugisha ukuri. Azirinde gusa kwongera gutekereza ibyo gukorera yubile Abapadiri bakoze u Rwanda mu nda bakaba bagikora abakristu mu kanwa.
Biracyaza…