Quantcast
Channel: umuvugizi
Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Jambo Asbl iri mu murongo wa Joseph Gitera, Hassan Ngeze, FDLR n’Abandi nkabo

$
0
0

Na: Tom Ndahiro

Abanyamadini b’Abakrisitu n’Imvugo zikomoka muri Bibiliya biri mu bintu byafashije mu kwimika politiki yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi guhera mu 1959. Uretse imvugo zo muri Bibiliya, hanakoreshejwe ndetse haracyakoreshwa n’andi magambo meza yo mu ndimi z’amahanga cyangwa y’ikinywarwanda ariko ahisha ibibi bakora. Ari abajenosideri, bamwe mubabakomokaho, n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Ibi ndabigereranya nko gufata agapfunyika karimo uburozi ukakandikaho ‘uburyohe buzana ubuzima.’ Hari benshi bakibeshya kuri ako gafunyika ibikarimo bikabica. Ibi ni nako bikigenda ku bantu bakwiza cyangwa bakwije ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi minsi haravuka amashyirahamwe aharanira inyungu z’abajenosideri, bamwe bafite n’imigambi yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ariko bakavuga ko baharanira demokarasi, ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu. Umuntu utazi cyangwa utitaye ku kumenya abayarimo n’ibyo bakora, yisanga yashyigikiye imigambi yabo mibi yibeshya ko ari myiza.

Ingero zimwe ni Jambo Asbl, Rwanda National Congress (RNC), FDU-Inkingi n’abafatanyabugome babo FDLR n’ibindi nk’ibyo. Bose bavuga ko baharanira amahoro cyangwa demokarasi ariko ntaho bihuriye n’ukuri.

Mu mpera za Nzeri muw’1959, Joseph Gitera yanditse Amategeko icumi y’Abahutu. Mu Ukuboza 1990, Hassan Ngeze ashyira andi mategeko icumi y’Abahutu mu kinyamakuru Kangura No 6. Muri uko kwezi kandi Sixbert Musangamfura yandika andi nkayo mu kinyamakuru cye Isibo No 6.

Icyo gitekerezo cyo gukoresha “Amategeko Icumi” kwari ukureshya abantu kwiga urwango ukoresheje “Amategeko Icumi” y’Imana nkuko yanditse muri Bibiliya ariko ari ay’urwango. Gukoresha icyiza ngo cyigishe ikibi.

Abapadiri Thomas Nahimana na Fortunatus Rudakemwa bazwi ko bashyigikira Jenoside Ku bushake, urubuga rwabo rwo kuri murandasi (internet) barwise “Leprophete” (Umuhanuzi). Urwo rubuga, nta kindi rwakoze cyane nko kwigisha urwango.

Bigize Imana

Bamwe mu bari muri iyo nzira ya Gitera, Ngeze, Musangamfura, Nahimana na Rudakemwa ni Jambo Asbl. Bamwe mu banyamakuru bagize uruhare mu gutegura Jenoside mu Rwanda ni Francois-Xavier Hangimana wari umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwa Ijambo. Kuba Jambo yarakuyeho “I” y’indanga kintu byari ukugirango ingengabitekerezo yabo ipfunyikwe mu Ivanjiri ya Yohana.

 

Muri “Bibiliya Ntagatifu” Ivanjiri ya Yohana bayihaye umutwe “Jambo, Urumuri n’Ubuzima.” Bagasobanura ko “Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana.” (Yn1:1)

Jambo “Ni we ibintu byose bikesha kubaho…  yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu…urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.” (Yn 1:3-5)

“Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana…” (Yn 1:9-12)

“Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri.” (Yn 1:14) Jambo uvugwa aha ni Yezu/Yesu kandi akaba Imana. Ni nayo mpamvu Nyina Mariya bamwita “Nyina wa Jambo”

Si ibya vuba

Mu mateka y’u Rwanda ibi byabayeho cyane guhera mu ivuka ry’ishyaka PARMEHUTU ryashinze Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ryari rishingiye ku ivangura no mu nyito yaryo. Abayoboke ba PARMEHUTU bakitwa “Abarwanashyaka”.

Mu Kinyarwanda kurwana ishyaka ni indangagaciro nziza kuko kugira ishyaka ubwabyo ari indangagaciro yubaka. Urwana ishyaka aba atandukanye n’urwana ishyari. Iri zina MRND yivuguruye yararikomeje muw’1991, ndetse banashyiraho n’ikinyamakuru cyaryo bacyita UMURWANASHYAKA. Ibi bikaba byarakozwe baritanguranwa na MDR yari ivutse ikeneye gusubirana ibyayo bikomoka kuri PARMEHUTU.

Abaririmbyi (Chorale/Choir) ba PARMEHUTU biyise cyangwa bitwaga “ABANYURAMATWI”. Bigasobanura ko ibyo baririmba binyura cyangwa biryohera ababyumva. Iyo uzi cyangwa wibuka urwango rwaririmbwaga n’ABANYURAMATWI wumva ko ari bwa burozi bwitwa uburyohe.

Mu ndirimbo y’Abanyuramatwi kera mbere y’uw’1970 yitwa ‘Jya Mbere Rwanda’ ivuga ko abaPARMEHUTU ari INTERAHAMWE. Mu Kinyarwanda Interahamwe ni ijambo ryiza risobanura abantu babana neza bagashyira hamwe muri byose. MRND itegura Jenoside yibuka indirimbo y’Abanyuramatwi, urubyiruko rwayo ruzakora Jenoside barwita INTERAHAMWE.

CDR ifata izina ry’abicanyi babo babita IMPUZAMUGAMBI. Iryo jambo na ryo rikaba ari ryiza ndetse rivuga kimwe n’INTERAHAMWE. Ariko kuri bo, umugambi wonyine bari bahuriyeho ukaba uwo gutsemba Abatutsi atari umugambi wo kubaka igihugu. Nkuko uw’INTERAHAMWE wabaye uwo gutera hamwe bajya kwica Abatutsi n’abadashaka gukora Jenoside.

Mu Kinyarwanda ijambo UMUTABAZI rivuga umuntu wemera kujya mu kindi gihugu akacyicirwamo ngo akize u Rwanda. Bigeze muri Mata 1994, guverinoma ishyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yiyita “Guverinoma y’Abatabazi”. Kuri aba bicanyi, gutsemba Abatutsi byari ugutabara igihugu.

Ingabo zatsinzwe (ex-FAR) n’abandi bajenosideri bishyize hamwe mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bashinze umutwe witwa ALIR ariwo waje kwitwa FDLR. Ingabo za ALIR/FDLR ziyita “ABACUNGUZI”. Iri rikaba ari ijambo rikomeye ku bantu b’Abakirisitu kuko “Umucunguzi” uzwi ari Yezu/Yesu akaba ari we Jambo wigize umuntu akaza kw’Isi akemera gushinyagurirwa no kwicwa ngo akize abantu urupfu.

Mubagaragara mu bikorwa n’ubuyobozi bya Jambo Asbl ni abantu bafitanye isano n’abajenosideri bazwi cyangwa abapfobya bakanahakana icyo cyaha. Udafite ababyeyi b’abajenosideri (Placide Kayumba, Natacha Abingeneye, Ruhumuza Mbonyumutwa, Laure Uwase n’abandi)

Nyuma y’aho tugaragarije ba nyiri Jambo Asbl abo ari bo, ubu Norman Ishimwe niwe bashyira imbere ngo avuge. Noneho, abandi bose bagakwiza ibyo yavuze kuko bo bafite ipfunwe. Ku bushake bwe yemeye kuba agakingirizo k’abafite ababyeyi barengera kubera uruhare rwabo muri Jenoside.

Norman Ishimwe ni mwene Andre Sinamenye. Uyu akaba umugabo uzwi nk’inyangamugayo urwanya ibitekerezo JamboAsbl ikwiza. Amakuru dufite akaba yuko yahannye umwana we akamunanira. Ubwo Norman azize ubushuti n’iby’abigishijwe ingengabitekerezo y’urwango n’ababyeyi babo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Trending Articles