Quantcast
Channel: umuvugizi
Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Politiki iri mu ‘ITABAZA’ ryo mu 2017 ihatse iki?

$
0
0

Na: Ndahiro Tom

Nongeye kugaruka ku gitongero (slogan) cya politiki “TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA” cyari ingenzi mu migambi ya FPR-Inkotanyi. Ni intego nziza cyane idakwiye kurangirana n’ibizakorwa kuva mu 2017 kugeza mu 20124. Si igitongero gisanzwe, kuko ni intekerezo ikomeye ya politiki ikwiye guhora yanditse ahantu henshi kandi ikigishwa.

Igihe cyose abantu bakazirikana icyo bifuza bakibuka icyo batifuza. Icyo umunyarwanda yifuza kigatozwa abo kigenewe bakakigira icyabo. Mubyo Abanyarwanda bifuza bikomeye harimo ubumwe bwabo, amajyambere arambye kandi mu mutekano w’abantu n’ibyabo.

Amatora y’umukuru w’igihugu arangiye, yerekanye icyo abanyarwanda benshi bifuza. Amajwi agera kuri 98.8% Perezida Kagame Paul yabonye, yari nk’indahiro ya “TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA”.

Uko kwiyemeza kw’abanyarwanda, bati: “TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA” kubangamira inyungu za bamwe. Mu gihe cyo kwiyamamaza abatishimira “TWUBAKE U RWANDA TWIFUZA” barigaragaje. Bigaragaza mu nyandiko n’ibiganiro byemeza ko Abanyarwanda bishwe n’ubwoba. Ariko, ubwoba batavuga ikibutera.

Icyo gikuba cy’uko abanyarwanda bafite ubwoba, nticyaje muri aya matora yo mu 2017 gusa. Cyariho no mu matora yo mu mwaka 2003 no muw’2010. Ndetse n’ababikwiza ugasanga ari bamwe. Ari mu mwaka w’2003 n’ubu, abo ku isonga ni Amnesty International na Human Rights Watch (HRW).

Icyahindutse, dufashe urugero rwa Amnesty International muri iyi myaka 14 ni abavugizi gusa. Amagambo ya “Climate of fear” (umwuka w’ubwoba) na “intimidation” (itotezwa) yaravuzwe. Mu 2003 uwayavugaga ni Lesley Warner mu Bwongereza. Mu mwaka w’2017 uwayavuze agasamwa n’ibinyamakuru ni Umunyakenyakazi witwa Muthoni Wanyeki ukorera i Nairobi muri Kenya.

Muri Human Rights Watch abavugizi bari Alison Deforges na Carina Terstakian ubu ni Daniel Bekele na Kenneth Roth. Muw’ 2010 n’ubu turacyafite ba Theogene Rudasingwa na Susan Thomson n’abandi nkabo. Ntaho barajya.

U Rwanda Tutifuza

Buri mwaka w’amatora haba umukandida abo banyamahanga bahitamo bakamwitwa ko ari we “utavuga rumwe na Leta nyakuri” (real/genuine opposition). Mu mwaka w’2003, umwe mu bakandida mu matora y’umukuru w’igihugu yari Twagiramungu Faustin. Muw’ 2010 yari Ingabire Victoire Umuhoza. Muw’ 2017 ni Diane Rwigara. Icyo baheraho bitwa batyo nibo bakizi.

Uwo bemeje ko ari we “utavuga rumwe na Leta nyakuri” ukwiriye, bamutsimbararaho ku mpamvu zitumvikana. Ingabire agaruka mu gihugu mu 2010, imvugo ye n’ibikorwa bye byamujyanye mu rukiko na nyuma muri gereza. Politike ya Ingabire Victoire ni iyihe itari iyo kuba mu ihuriro ry’abakoze n’abashyigikira umugambi wa jenoside? Yakoze iyihe yindi politike?

Ntawabura kwibaza kuri politiki ya Diane Rwigara uherutse gushinga ishyirahamwe ryitwa “ITABAZA”. Mu Magambo arambuye ikitwa ‘Muvoma y’Agakiza ka Rubanda’. Kugeza ubu nta gisobanuro kiratangwa gisobanura iyo nyito. Ntabwo nzi aho yakoreye politiki. Yayikoreye mu rugo iwabo? Mu mudugudu se? Mu mahanga yizemo se? Uwo ari we wese umubonamo politiki azayigaragaze kuko nyirayo ntayo yerekanye!

Iryo zina “ITABAZA” naryibajijeho byinshi. Mu mateka ya vuba ya politiki mu Rwanda nta kibaho ngo kibure imvano. Ubundi mu kinyarwanda “ITABAZA” bivuga Itara bacana mu nzu ngo rizane umucyo cyangwa urumuri. Mu myaka y’2002-3 hari abantu bari muri MDR bashinze icyitwa “ITARA” byibutsa ikinyamakuru cya MDR-PARMEHUTU cyitwa “URUMURI RWA DEMOKARASI.”

Ingengabitekerezo yayo yakoze ishyano mu Rwanda. Iryo zina ry’ikinyamakuru ryarakomeje nyuma y’umwaka w’1991, ari icya MDR-PARMEHUTU ivuguruye. Ni ukuvugurura kuko Stati ya MDR yo mu 1991 itangira (para.1&3) ivuga ngo “Twebwe abiyemeje kuvugurura Ishyaka Riharanira Demokarasi muri Repubulika ari ryo PARMEHUTU…” Ikindi banashingiyeho ni uko ngo “urumuri rwazanvwe na PARMEHUTU rutazimve rukaba rugihemberewe mu mitima y’abanyarwanda…”

Muri make ni nkaho PARMEHUTU yari ITABAZA rizana umucyo waje guhindukamo umushyo n’imipanga itema Abatutsi! Izo Stati zigaragara mu Iteka rya Minisitiri N° 24/04.09.01 ryo ku wa 31 Nyakanga 1991 ryemera iyandikwa ry ’Ishyaka Riharanira Demokarasi muri Repubulika (M.D.R) ryasohotse muri Journal Officiel No 16 yo kuwa 15 Kanama 1991.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rya Amnesty International, ryo ku wa 22 Kanama 2003, ‘Rwanda: Violence and intimidation threaten first post-genocide elections’, risobanura impamvu Twagiramungu yiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Ushingiye kuri Lesley Warner warisinye,  Twagiramungu yabaye umukandida wigenga kuko ishyaka rye MDR ryari ryasheshwe mu ntangiriro z’uwo mwaka w’2003, hanyuma na leta ikanga kwemera Alliance pour la Démocratie, l’Equité et le Progrès (ADEP-MIZERO). Amnesty International ikemeza ko wari umutwe mushya wa politiki washyigikiraga Twagiramungu.

Lesley Warner yavuze ko uwo mutwe wanze kwandikishwa kubera ko wabonaga inkunga z’amahanga kandi ukanyuranya n’Itegeko Nshinga.

Kuba iryo shyaka ryarabonaga inkunga y’amahanga nta gihamya mbifitiye. Icyo nahamya ni uko ADEP- MIZERO yari inyuranye n’ibyo u Rwanda rwifuza biri mu Itegeko Nshinga ryo muw’2003 nkuko ryavuguruwe mu 2015. Yari MDR ifite irindi zina.

ADEP- MIZERO yashinzwe ku ya 12 Nyakanga 2003, usinyirwa na Noteri wa Leta ku wa 21 Nyakanga 2003. Ibyo Amnesty International wavugaga ku isano ya ADEP- MIZERO na Twagiramungu bari babifiteho amakuru.  Ikinyamakuru UMUSESO N° 138, urup.3 cyemeje ko ADEP-MIZERO ari umutwe “Wiganjemo abahoze ari abayoboke ba MDR…”

UMUSESO ukemeza ko ADEP-MIZERO “washinzwe na Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU” ariko akanga kujya mu buyobozi bw’iryo shyaka bivugwa ko ariryo ryaje kumusinyira kuba umukandida wigenga iryo shyaka rikamwamamaza.

Ku isonga ry’uwo mutwe harimo Kabanda Celestin (yabaye Minisitiri nyuma ya jenoside), Kavutse Leonard (nawe yabaye umudepite nyuma ya jenoside) Minani Faustin (aba Amnesty International bamwise Jean Minani)… n’abandi bari muri MDR.

Abashinze ADEP-UMUCYO bari barabanje gutekereza gushinga umutwe wa politiki bita “Parti Démocratique pour l’Equité et le Progrès”, PDEP-UMUCYO mu magambo ahinnye. Mu mwaka w’2003 izo nyandiko twarazibonye. Ugusa kw’amagambo ya MDR-91 na ADEP-MIZERO kurigaragaza cyane. MDR-91 yakomokaga kuri MDR-59. MDR-91 ibyara MDR-99 yari igiye guhindukamo ADEP-MIZERO nkuko mbyerekana.

Amizero atari yo

U Rwanda rwifuzwa ruduha amizero y’ukuri, si u Rwanda rusakuma ibyashaje bibanje gusenya ngo bijye mu mwambaro mushya. ADEP-MIZERO bisobanura ‘Ihuriro riharanira Demokarasi, Amajyambere, Ubutabera no guca Akarengane.’ Ukurikije Amategeko ngenga ya ADEP- MIZERO, wendaga kuba impanga ya MDR-91.

Uko gusa kw’iyo mitwe yombi ku gusesengura amategeko agenga MDR (stati) zari zashyizweho umukono n’abayoboke ba MDR kuwa 2 Nyakanga 1991, zigasohoka mu Igazeti ya leta yo ku wa 15 Kanama 1991.

MDR-91 yashatse guhindura stati binyuze muri “Biro politiki” mu nyandiko yashyizweho umukono ku wa 28 Werurwe 1999, ariko bikaba bitarasohotse mu Igazeti ya Leta.

Ingingo ya 7 ya ADEP- MIZERO yavugaga ko ugizwe n’abayoboke nyirizina n’abayoboke b’icyubahiro. Ibyo bigasa neza na Stati za MDR zo ku wa 28 Werurwe 1999, zivuga ko MDR igizwe n’abayoboke b’ibyiciro 2: a) Abayoboke nyirizina b) Abayoboke b’Icyubahiro. Ibi bigahura n’ibiri muri sitati za MDR-91, mu ngingo yayo ya 5 ikavuga ko MDR yakira abayoboke bagizwe n’ibyiciro 2:  a) Abayoboke nyirizina bitwa: abarwanashyaka; b) Abayoboke b’Icyubahiro.

Urugero rwa kabiri ni inzego ebyiri z’ishyaka zivugwa kimwe. Ingingo ya 30 ya stati ya MDR-91 ivuga “Inteko ya Perefegitura na Sekeretariya ya Perefegitura”. Ingingo ya 33 ya stati za MDR-99 ikavuga “Kongere ya Perefegitura na Sekeretariya ya Perefegitura” naho ADEP-MIZERO mu ngingo ya 16 ya stati zayo ikavuga “Kongere ku rwego rw’intara na Sekeretariya y’Intara”

Ingingo ya 50 ya stati za ADEP-MIZERO ivuga ko inyandiko yose yitirirwa umutwe wa Politiki igomba kuba iriho umukono wa Perezida cyangwa umusimbura wabiherewe ububasha mu nyandiko. Ibi bikavuga kimwe n’ibyari mu ngingo ya MDR-99 mu gika cya kabiri. Ibyo bigatandukana gato n’ibyo mu ngingo ya 56 ya stati za MDR-91 ivuga ko inyandiko yose yitirirwa ishyaka igomba kuba iriho umukono wa perezida wayo.

Ingingo ya 51 ya stati za ADEP-MIZERO isa n’iya 57 ya MDR-91 igasa kandi n’iya 58 ya stati za MDR-99.

Ingingo ya 57 ya stati za ADEP-MIZERO ivuga kimwe n’iya 62 ya stati za MDR-91, igasa n’iya 63 ya stati za MDR-99. Ingingo ya 59 ya stati za ADEP-MIZERO ivuga kimwe n’iya 65 ya stati za MDR-99, ikavuga kimwe n’iya 64 ya stati za MDR-91 uretse ko yo ahari perezida w’ishyaka bahasimbuje Komite nyobozi.

Uyu mutwe wa politiki waje usa na MDR-91/99 ntaho mu nyandiko zawo ugaragaza gushimishwa cyangwa gushyigikira ihagarikwa rya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kuba ibi byarabaye, kandi MDR nk’ishyaka ryarasheshwe, ntabwo byari guhita nkaho Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi idashishoza. Amatwara ya bamwe mu bari mu Rwanda bafatanya na Twagiramungu ari mu Bubiligi yerekanaga ko nta gahunda yo guhindura ibitekerezo.

Nibuka ko umunsi Diane Rwigara atangaza ku mugaragaro gushingwa kw’ishyirahamwe ITABAZA, yahuzagurikaga avuga ibijyanye n’inyito. Ngo itabaza rigamije gukangurira rubanda Uburenganzira bwabo!? Nta huriro ryaba riri hagati ya Muvoma y’Agakiza n’ ‘ABACUNGUZI’? Nibyo byatumye nibaza.

Itabaza cyangwa ITARA bigira isano n’URUMURI n’UMUCYO. Twagiramungu Faustin yitaga MDR-91 ye ko ari ishyaka ry’UMUCYO. Kuba haratekerejwe PDEP-UMUCYO ntibitangaje. Umwisi se yaba ari umwe?

Ni ukwibaza bya wa mugani wa Kinyarwanda ngo ‘Inyamaswa idakenga yishwe n’umututizi.’

Biracyaza…..



Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Trending Articles