Quantcast
Channel: umuvugizi
Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Victoire Umuhoza Azasabe Imbabazi u Rwanda, RMC yihanize BBC-Gahuzamiryango na VOA

$
0
0

Na: Tom Ndahiro

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) rutangiye kugaragaza ko rukora ariko nirukome urusyo runakome n’ingasire. Ibihumanya umuryango nyarwanda ndetse n’inyoko muntu, RMC niyemere ibihagurukire kandi ibihagurukire byose.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2014, RMC, ikora nk’akanama nkemurampaka muby’itangazamakuru mu Rwanda katangaje imyanzuro yako ku kirego kashyikirijwe na Ingabire Victoire Umuhoza n’umwunganira we Gatera Gashabana.

RMC yemeje ko ibitangazamakuru uko ari bitatu aribyo Urubuga rwa Rwanda Paparazzi, ikinyamakuru Umusingi na Radio One bigomba kunyomoza ibyatangajwe muri Werurwe 2014 kuri Ingabire Victoire kandi ngo ari ibinyoma.

Ibyo bitangazamakuru bitatu byategetswe kunyomoza amakuru y’amarozi byatangaje asebya Ingabire Victoire. Mubyo Rwanda Paparazzi bamwanditseho ni uko ngo “yavukanye ubugome” ndetse ngo na nyirakuru akaba yari we, kandi n’uko ngo yashatse kurogera umwana muri gereza.

Inkomoko y’iyo nkuru ngo ni Rwandapaparazzi, nyuma ikaza gukoreshwa n’Ikinyamakuru Umusingi, naho Radio One yo igashinjwa gusoma iyo nkuru mu byasohotse mu binyamakuru [Press Review].

Gatera Gashabana wunganira Ingabire Victoire mu mategeko, yavuze ko ayo makuru yasebeje umukiliya we akanasesereza ubuzima bwite bwe n’abantu bo mu muryango we wose.

Isomo ry’ingenzi

Kugaya imikorere mibi bikwiye kuba inshingano y’ibanze ya RMC. Iyo nshingano bakayigera babisabwe cyangwa babyibwirije.

Uburyo RMC yaciye urubanza ni intambwe nziza. Ni ukwibutsa abanyamakuru bimwe bagomba kuba bazi, ko gusebanya no kuvuga ibidakwiye bitemewe mu mwuga.

Ikindi cy’ingenzi iyo mikirize yavuze, ni ukugaya uvuga ko kanaka yavukanye ubugome. Kwemera cyangwa kwamamaza ko runaka afite kamere mbi nibyo bibyara irondabwoko (racism).

Ubugome ntibuvukanwa kuko burigwa kandi bukigishwa. Ubugome Ingabire afite akanabugaragaza mubyho yita politiki ntiyabuvukanye yarabwigishijwe arangije nawe arabwigisha.

Uburozi Ingabire yari akwiye gushinjwa si ubwo kugaburira umwana umwe. Ibyo ni ukumusebya no kumubeshyera.

Uburozi bubi yabutanze mubitekerezo kandi akoresheje amaradiyo nka BBC-Gahuzamiryango na VOA. YAnakoresheje Internet biratinda.

Kanda aha usome inyandiko z’Umuvugizi aho twamaganye ibitekerezo birimo uburozi.

Iki cyemezo cyari gikwiye kwibutsa Ingabire gusaba imbabazi abanyarwanda muri rusange n’abacitse ku icumu by’umwihariko. Yabishaka akananyomoza ibyo yavuze nkuko byategetswe ibitangazamakuru.

Izo mbabazi azanazisabire kuba mu myaka icumi yose yarayoboye icyitwa ishyaka rya politiki kandi ari umushibuka w’ubutegetsi bwakoze jenoside, nyuma bugahitamo kwinangira bugakomereza iyo politiki mu mahanga.

Gatera Gashabana, usanzwe amwunganira muby’amategeko azarebe uburyo abimufashamo akanasaba abayobozi b’u Rwanda yatutse, akanasebya kenshi.

Izo mbabazi ariko birumvikana ko yazisaba ari uko abanje kugaya ibyo yakoze akanagaya abo babikoranye. Akanagaya ababishyigikira bose barimo FDLR na RNC.

Kugirango ibyo abigereho, ikibanza ni ugutegura umutimanama we. Byanerekana ko koko akomeye k’uburenganzira bwe akanubaha n’ubw’abandi.

Iyo izaba ari intambwe ikomeye Ingabire Victoire azaba ateye. Nasabwa imbabazi n’ibyo bitangazamakuru azazitange kuko icyaha byakoze atari na kimwe cy’igihumbi cy’ibye.

Nyuma y’ubwo agire ubutwari bwo kwigaya no kugaya ibibi yigishije ari umuyobozi wa RDR akanagira n’umubano na FDLR.

Ingabire Victoire n’ubwo afunze akoresha itangazamakuru rya Internet bita Imbuga nkoranyambaga. Ari ku rubuga rwa twitter kandi rukoreshwa kubiba urwango no gusebanya.

Harya ibi byo biremewe? Niba atari na we ubikora azi ababimukorera akishimira ko bakora ibyo ashaka. Niba atari byo, azandike yitandukanya nabyo!

Ndaregera RMC. Nyisabye kugaya ibigayitse

Nta kirego ntanze ndega Ingabire kuko hari urwo yaciriwe n’Inkiko. Ni byiza kuba RMC yarasabye ikinyamakuru Umusingi na Radio One gusaba imbabazi kubera ko bamamaje ibitekerezo bidafite ireme.

Ndasaba RMC n’undi wese wifuza kumenya impamvu Ingabire  Victoire ko akwiye gusoma inyandiko nyinshi wabona ukanze aha.

Nyuma yo gusaba izo nyandiko nasabaga RMC kuzagira icyo ikora ku burozi twanditse bukwizwa cyane cyane n’amaradiyo mpuzamahanga yumvikana mu Rwanda kandi mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Aha muzahere kuri BBC-Gahuzamiryango twavuze ibyayo kenshi tukabura uwumva. Bo ntibaregwa gukwiza ibitekerezo by’abandi nk’Umusingi na Radio One. Ibyo bakwiza biba ari ibyabo kandi bemera.

Ushatse kumenya ibya BBC, twavuze tukananirwa/tukaruha wasoma inyandiko nyinshi ziri aha. Mbibagejejeho ngo hato ibya kera bikibagirana.

Mwagize neza kurenganura Ingabire Victoire icyubahiro cye gisigaye mukakimuhesha. Nimukora akazi kanyu mukiga urwango rukwizwa n’aya maradiyo, muzaba mutabaye miliyoni z’abantu harimo na Ingabire.

Hari n’ibindi byinshi mwabona musomye inyandiko ziri aha.

RMC yari ikwiye kwibaza ku kiganiro nk’Imvo n’Imvano, n’ukiyobora  All Yusuf Mugenzi, bagakwiza ibitekerezo byuzuye urwango.

RMC yibaza iki kumva radiyo itinyuka ikavuga ko Abatutsi aribo ba nyirabayazana ba jenoside yabakorewe?

Harya kugereranya PARMEHUTU (yateguye ingengabitekerezo ya jenoside) na FPR-Inkotanyi (yarwanyije ikanahashya iyo ngengabitekerezo) si ishyano? Ibi byo ni ibya vuba kuko byumvikanye kuri iyo radiyo ku wa 23 Kanama 2014.

Iyo musoma inyandiko twagize icyo tuvuga kuri izo mvugo ziroga ubwenge n’imitima y’abato n’abakuru, mwagomba kuba mwaragize icyo mukora.

Niba amaradiyo y’amahanga yumvikanira mu gihugu afite ubudahangarwa, bigatuma akora ibyo yishakiye byose, nabyo muzabitubwire.

Reka twe tubagayire gutinda gusa, namwe ntimuzadutenguhe ngo muhere.



Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Trending Articles