Quantcast
Channel: umuvugizi
Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Uburyo Bunogeye bwo Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kuri BBC-Gahuzamiryango n’ahandi nkaho

$
0
0

Na: Tom Ndahiro

Nashoje inyandiko nise Mu Imvo n’Imvano ya BBC-Gahuzamiryango ngo nta Jenoside yigeze ikorerwa Abatutsi mbararikira gukomeza.

Muri iyo nerekanye aho Joseph Matata asobanura ko jenoside yabazwa FPR, Abanyamerika n’Abongereza. Kuba uyobora ikiganiro yarabyumvise, akabishimira ubivuze, akabihitisha nyuma y’iminsi ibiri ni ishyano.

Ibi byo kugereka jenoside ku bandi batari abayikoze si bishya kuri BBC-Gahuzamiryango. Mu Imvo n’Imvano yo ku wa 7 Kamena uwitwa Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA yahakanye ko ngo abafaransa batagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi anavuga ko abafite uruhare muri iyo jenoside ari umuryango FPR.

Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA yavuze ko ngo atari byiza kujya abanyarwanda bafata Jenoside ngo bayitirire amahanga cyane ngo Abafaransa ngo kuko abagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi  ari abanze ko amahanga atabara, ngo kandi uwabyanze ni FPR.

NDAGIJIMANA ngo ntabwo Ubufaransa bwigeze butegura Jenoside ngo ahubwo nibwo bwashakaga ko amahanga atabara maze FPR irabyanga. Bityo ngo impamvu u Rwanda rwikoma Ubufaransa ni uko arirwo rwanze ko amahanga atabara, ngo rukananga kwiteranya na Amerika kubera ariyo  yafashaga FPR.

Aha, Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA akaba ahuza na Joseph Matata ko abafite uruhare muri jenoside ari FPR n’Abanyamerika.

Ally Yusuf Mugenzi, yagombye kuba azi ko hashize imyaka 8 (16 Kamena 2006) Urugereko rw’ubujurire rwa ICTR rwemeje ko mu Rwanda hari jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko nta muntu ukwiye kubijyaho impaka. Ku itariki 20 Kamena 2006 urwo rukiko rwasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga uwo mwanzuro. Kanda aha urisome

“…between 6 April 1994 to 17 July 1994: there were throughout Rwanda widespread or systematic attacks against a civilian population based on Tutsi ethnic identification. During the attacks, some Rwandan citizens killed or caused serious bodily or mental harm to person[s] perceived to be Tutsi. As a result of the attacks, there were a large number of deaths of persons of Tutsi ethnic identity; Between 6 April 1994 and 17 July 1994 there was genocide in Rwanda against Tutsi ethnic group.”

Nta kuntu Ally Yusuf Mugenzi ataba azi icyo cyemezo ngo bimufashe gutesha agaciro ibivugwa n’abatumirwa be babiba urwango. Ndabimutuye azongere avuge ngo ntarizi

Ibyo Ally Yusuf Mugenzi n’abatumirwa be bashyigikira ingengabitekerezo ya jenoside bavuga ni amahano. Nibaza ko abayobozi ba BBC badashyigikiye kuko ibivugirwa mu zindi ndimi numva nk’icyongereza n’igifaransa bitagira iyo ngengabitekerezo.

Joseph Matata yuririra ku bujiji cyangwa kutamenya kw’abantu akabacamo igikuba ngo uburozi akwiza akoresheje radio BBC burananditswe mu bitabo. Agatanga urugero rw’igitabo La guerre mondiale africaine.

Nkuko abahakanyi ba jenoside babikora, ntiyavuga ngo ni nde wacyanditse. Icyo gitabo La guerre mondiale africaine cyanditswe n’uwitwa Noël Ndanyuzwe ugomba kuba ari umuntu ugira icyo ahuriyeho n’abajenosideri.

Uyu Noël Ndanyuzwe  mushyize muri icyo cyiciro, kuko igitabo cye cyacapwe na Editions Sources du Nil y’uwitwa Dr. Eugene Shimamungu uzwi cyane mu kwamamaza urwango ku Abatutsi.

Iryo capiro rizwi ku gucapisha ibitabo by’abajenosideri bazwi nka Ferdinand Nahimana, Augustin Ngirabatware na Edouard Karemera, n’abagishakishwa nka Faustin Ntilikina na Protais Mpiranya.

Hari n’abandi baba muri ako gatsiko nka Juvenal Rutumbu, Innocent Nsengimana, Emmanuel Neretse bacapiwe ibitabo na Editions Sources du Nil.

Igitabo kitavuga neza abajenosideri cyangwa ngo gipfobye amateka nta mwanya kibona muri iyi nzu. Ubu kuli Gahuzamiryango icyo gitabo cyaramamajwe. Ibi nari narabyanditse mu nyandiko nise Abambari n’impirimbanyi za Politiki Gica

Soma kandi Abarwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda nibibande ku mvugo za ba Mugenzi wa @bbcgahuza n’abavuganira FDLR

Igikwiye gukorwa

Igihe kirageze ko abantu barwanya jenoside bahaguruka bagahagarara bakarwanya iyi nkubiri imaze igihe.

Kwandika ko Abanyamakuru ba Radiyo BBC-Gahuzamiryango na VOA (mu kinyarwanda) bakwiza ingengabitekerezo ya jenoside si ubwa mbere. Bimaze igihe. Itandukaniro riri hagati ya Editions Sources du Nil ya Eugene Shimamungu n’aya maradiyo ni rito cyane. Bamwe bashyira mu bitabo abandi mu majwi.

Abantu benshi bagiye bemera kuvugira kuri iyo radiyo bibaza ko hari ikizahinduka ariko ikigaragar ni uko aho guhinduka biba byiza birushaho kuba bibi.

Inzira yoroshye yo kubirwanya ni ukurekera ayo maradiyo abahakana jenoside akaba ari bo babazwa bakanasubiza.

Umuntu wese wumva ko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ntakwiye kwemera gusubiza ibibazo cyangwa kujya mubiganiro mpaka by’abo banyamakuru kuko gukomeza kwemera kuvugana na BBC-Gahuzamiryango cyangwa VOA ni uguteza imbere ingengabitekerezo ya jenoside. Keretse bahinduye umurongo.

Ibi ndabivuga ku mpamvu zikurikira natekereje bihagije:

  1. Abakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, harimo n’abapfobya cyangwa abahakana icyo cyaha, ni abantu badaterwa isoni no kubeshya no kubeshyera. Banga ukuri kandi ntibumva ukuri. Kwiyumvisha ko wahanyanyaza ukabasobanurira bakumva, ni uguta igihe no guha urubuga ijwi ryabo. Imisatsi ya ba Joseph Matata, JMV Ndagijimana na Ally Yusuf Mugenzi irahinduka kubera kuzamo imvi ariko ibitekerezo byabo bikaguma uko biri.
  2. Jenoside yakorewe Abatutsi ntigibwaho impaka. Kwemera kujya impaka n’umuntu utayemera cyangwa uwemera ko cyari igikorwa cya ngombwa ni ukubiha agaciro n’abayihakana no gutoneka ibikomere by’abo jenoside yakomerekeje. Jenoside yakorewe Abatutsi byemezwa n’umuryango w’abibumbye, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), byemezwa n’umuntu wese ufite ubwenge n’umutima uha agaciro inyokomuntu.
  3. Kuvugira ku miyoboro y’itangazamakuru iha agaciro ibitekerezo bibiba urwango ku mugaragaro, ni uguha agaciro ibyo bitekerezo no kubitera inkunga. Iyo wemeye kujya impaka nabo baba bageze kucyo bashaka. Icyari ukuri kigahinduka ikintu gishidikanywaho.
  4. Kwemera kujya impaka ku kintu nka jenoside yakorewe Abatutsi ni ukugira uruhare mu guteza urujijo mu bantu kuko hari abatangira kwibaza niba ibyo abajenosideri n’ababashyigikiye bitaba ari ibyo!
  5. Kwemera  kujya impaka n’abihaye inshingano yo kwica ukuri byenda kuba nk’ubufatanyacyaha. Icyo abo bantu baba bashaka ni ukumvikana ko nabo bafite agaciro. Mu 1994 hishwe Abatutsi barenga miliyoni. Ubu ayo maradiyo avuga ikinyarwanda yibasiye ukuri n’amateka.
  6. Kwanga kujya impaka cyangwa kwiyima abahakana jenoside n’abatera inkunga abitekerezo by’urwango, si twe twaba tubikoze bwa mbere. Ushaka kumenya ko hari abandi babikoze kuva kera yasoma igice cya mbere (Chapter I) cy’igitabo cya Deborah Lipstadt cyitwa DENYING THE HOLOCAUST: The Growing Assault on Truth and Memory. Kanda aha ubone icyo gitabo
  7. Umuntu wese wumva uburemere bwa jenoside, asobanukirwa impamvu leta y’u Rwanda n’abanyarwanda benshi batemera gushyikirana na FDLR. Ariko, kenshi abantu bavugira FDLR cyangwa bifatanyije nayo bavugira kuri BBC-Gahuzamiryango na VOA. Ayo maradiyo yabahaye agaciro n’ijambo ngo ‘nk’abatavuga rumwe na leta”– uwakoze jenoside n’uwayihagaritse bagashyirwa ku rwego rumwe. Ngo ni ugushimangira ihame ryo kumva impande zombi/both sides?
  1. Kwemera kujya mu kiganiro mpaka n’abajenosideri ni ukwishyira hasi cyane. Guhakana no gupfobya jenoside bifatwa nk’umuyoboro wo gukwiza urwango rwaganisha no ku kurimbura abantu. Niyo mpamvu n’igihugu cy’ubufaransa kijya guhana abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe abayahudi bemeje ko bijyana n’urwango. Babivuze neza ngo “… constituent une forme subtile de l’antisémitisme contemporain”/constitute “a subtle form of contemporary anti-semitism”. Icyo kintu cy’urwango kikaba kitarengerwa n’amategeko y’Uburenganzira bwa Muntu bwo kugira ibitekerezo no kubigaragaza. Iki kikaba ari icyemezo cyafashe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1996 mu rubanza Robert Faurisson yaregagamo ubufaransa. Ubishaka yabisoma muri Robert Faurisson v. France, Communication No. 550/1993, U.N. Doc. CCPR/C/58/D/550/1993(1996)
  2. Nta gihombo kinini BBC-Gahuzamiryango n’abandi bakora nkabo bagumanye ba Matata na Twagiramungu n’abandi nk’abo, kuko ibintu byaba bisobanutse kurushaho. Kwitiranwa n’abakoze ishyano bakinaritekereza ni ukwiyambura agaciro.

Ibi bikozwe byagira icyo bimara cyakora sibyo byonyine. Yaba ari intango gusa. Icyakurikira ni ugukora ubushakashatsi hakerekanwa network yabo. Tutabitangiriye hafi, dore ko bangije byinshi byazaruhanya.

Ku giti cyanjye niko mbitekereza.



Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Trending Articles