Na: Tom Ndahiro
Bimaze gukabya. Ingengabitekerezo ya jenoside irabibwa nta nkomyi nta n’isoni. Imvo n’Imvano yo kuwa gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga 2014 niyo itumye nandika iyi mpuruza. Guhuruza mbikoze nk’inshingano y’umunyarwanda.
Birakabije kumva umuntu asobanura ko jenoside yakorewe Abatutsi yari ngombwa kandi ukabona bifatwa nkaho ari ikiganiro gisanzwe. Kucyumva kanda aha
Akamenyero
Muri icyo kiganiro nkuko kenshi bikunze kugenda cyayobowe na Ally Yussuf Mugenzi. Nkuko asanzwe abigenza iyo yakoze ikiganiro gisebya leta y’u Rwanda cyangwa gishyigikira ingengabitekerezo ya jenoside ikiganiro kimara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu kuri iyo radiyo.
Icyo kiganiro Imvo n’Imvano cyashimangiraga ibyanditswe muri raporo ku Rwanda yasohowe na Maina Kiai, Intumwa idasanzwe ya Loni ku burenganzira bwo kwishyira ukizana.
Ally Yussuf Mugenzi atangira ikiganiro akanakomeza yivugira “jenoside yabaye muri mirongo icyenda na kane” Kuri we kirazira kuvuga abo yakorewe. Uburyo busanzwe ku bantu bafite iyo ngengabitekerezo mbi.
Ibyo bikaza gushimangirwa na Joseph Matata, usa n’aho ari mu bajyanama ba Ally Yussuf Mugenzi kubera uburambe afite mu bantu bakwiza ihakana n’ipfobya rya jenoside. Bikanashimangirwa na Boniface Twagirimana, wo muri FDU-Inkingi ikomoka ku bayobozi bakozreye Abatutsi jenoside.
Ally Yussuf Mugenzi yita FDU-Inkingi ishyaka “ritaremerwa gukorera mu Rwanda ku mugaragaro”. Ubwo buvugizi bw’abajenosideri BBC-gahuza miryango ibukoze imyaka igera kuri 19.
Ingengabitekerezo barayisangiye
Kuba Ally Yussuf Mugenzi ashyigikira abafite ingengabitekerezo ya jenoside, ni uko bayihuriyeho. Iki kiganiro cyaramugaragaje.
Cyane aho yavuganaga na Karorero Joseph ukora muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.
Uwo Karorero ngo yari yagaragarije Ally Yussuf Mugenzi ko hari aho Maina Kiai asobanura amateka y’igihugu nabi cyane cyane aya jenoside. Karorero akabwira Ally Yussuf Mugenzi ko Maina Kiai “yagoramye cyane” ku buryo uwasoma raporo ye “yagira imyumvire itandukanye kuri jenoside yakorewe abatutsi, icyaba cyarayiteye n’inkomoko yayo.”
Ibi byatumye Ally Yussuf Mugenzi aba nk’utonetswe ahantu abaza Karorero Joseph ngo : “Nk’aho yagoretse ni hehe?… Icyo utashimishijwe yavuzeho ni ikihe?
Karorero Joseph yasobanuye ibyo anenga atangira gusobanurira Ally Yussuf Mugenzi asa n’uwizeye ko yamwumva. Amumbwira ko ari amakosa gufata iby’ubutegetsi bw’Abanyiginya mu myaka 400, n’aho baba batarayoboye ngo bihuzwe n’ubwicanyi bwabakorewe guhera mu 1959 kugeza no kuri na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ally Yussuf Mugenzi yamuciye mu ijambo amubazanya ubukana ati: “Ariko se ibyo si ukuri?” Ukuri kwe kukaba ko imitegekere y’abatutsi ariyo nyirabayazana ya jenoside.
Karorero Joseph yakomeje guhanyayaza aninginga asa n’utokora ifuku Ati: “Oya. Ally Yussuf ntabwo nzi ko wavuga ngo ni ukuri kuko jenoside … yakorewe abatutsi ntabwo wayihera ku kibazo cy’imiyoborere n’amateka.”
Ally Yussuf Mugenzi nawe asobanura impamvu y’uko kuri kwe ahagazeho. Yabwiye Karorero ati “ngira ngo ntabwo byaba ari bibi” umuntu ahereye mu 1959 ngo kuko ariho “impunzi zatangiye guhunga.”
Ally Yussuf Mugenzi akomeza kubisobanura ngo “Izo mpunzi zitera muri 90 ni abana cyangwa ni abuzukuru cyangwa ni bamwe” muri abo ngabo bahunze mu 1959 abo ngabo bikaza mu mwaka w’1994. Nta soni Mugenzi ati: “Hari aho bihuriye.”
Karorero Joseph byaramugoye kuko no gusobanurira umuntu nk’uwo bitoroha Agerageza kumwereka abatekereza batyo ari abatu badashishoza.
Ally Yussuf Mugenzi nawe yarikomeyeho asobanura ko iyo imiyoborere itaba mibi ntabwo hari kuba imvururu zo mu 1959 revolisiyo y’Abahutu.
Ikiganiro cyarakomeje kigera aho Karorero Joseph agaragaza ko kimwe mu nenge yabonye muri raporo ya Maina Kiai ngo “Aho niho navuze ngo iyo umuntu aterekanye neza ko jenoside wari umugambi wateguwe igihe kirekire….”
Ally Yussuf Mugenzi: Kirekire ubwo ni ryari uvuga Karorero?
Karorero Joseph: Mpera neza itanu n’umunani, itanu n’icyenda.
Ally Yussuf Mugenzi: Nibwo jenoside yatangiye gutegurwa?
Karorero Joseph: Niho ubona neza ibimenyestso bifatika, biganisha ku rwango rwo kurimbura abatutsi.
Ally Yussuf Mugenzi: Niho jenoside yatangiye gutegurwa ubwo ngubwo?
Karorero Joseph: Ibimenyetso bifatika. Njye ndavuga nk’umuntu w’umunyamategeko, nk’umuntu usesengura ibimenyetso bya jenoside yenda uw’amateka ashobora gukomeza akajya inyuma no muri 22 (1922), akerekana abakoroni batangiza indangamuntu, bashyiramo ubwoko n’iki ariko njyewe ibimenyetso bifatika bigaragaza itangira ry’ibimenyetso ryo gucamo ibice abantu no kubiba urwango ruganisha kuzarimbura umututsi, mbihera kuri za discours za ba Gitera.
Ally Yussuf Mugenzi: Ubwo rero ni ukuvuga ko n’abatutsi ubwabo bagizemo uruhare mu gutegura iyo jenoside yabo, sibyo?
Karorero Joseph: Icyo ahubwo ni cyo ndwanya. Icyo ni cyo ntemeranywa nawe.
Ally Yussuf Mugenzi: Ariko urarwanya ukuri rero?
Karorero Joseph: Oya. Ntabwo ari ukuri.
Ally Yussuf Mugenzi: None, ba uretse gato, mirongo itanu n’icyenda, tujye mu mateka, ku ngoma ya cyami hari abashefu hari abasushefu, hari ikiganiro nigeze gukora rimwe, umuntu atanga urugero kugeza muri 59, mu bashefu bari bahari 45; 43 bari abatutsi, babiri bari abahutu; mu basushefu 559, 10 nibo bari Abahutu abasigaye bose bari abatutsi. N’icyo nkubwira nti niba ari uko, uko gukandamiza rero, Abatutsi bagize uruhare mu gutegura jenoside kuko abahutu ntabwo bari kwemera ibi ngibi niba uhera muri 59 cyangwa nyuma yaho.
Karorero Joseph: Urebye mu bintu nakubwiye, nakubwiye ko utarebera jenoside ku mibanire y’Abanyarwanda.
Ally Yussuf Mugenzi: Oya ni uko ubishyira ku bahutu gusa njyewe nakubwiye ko niba ari uko n’abatutsi nabo bafite uruhare mu itegurwa rya jenoside yabo!
Karorero Joseph: Ibyo ngibyo rero nibyo nakugaragarije ko waba uriho kuganisha mu guhakana no gupfobya jenoside.
Ally Yussuf Mugenzi: Oya ni ukuri. Ntabwo ari uguhakana. Erega nibyo na Maina arimo kuvuga hano kuko hari amategeko ari gutegurwa hano avuga gukumira jenoside ariko mu by’ukuri ahisha ukuri, ahisha kuvuga ukuri ntikujye ahagaragara. Ni byo Maina arimo kuvuga aha ngaha nawe n’ibyo urimo kuvuga.
Karorero Joseph: Maina icyo ashaka kwerekana, arashaka kwerekana ko jenoside ifitanye isano n’imiyoborere (y’abatutsi) mibi kandi atari byo.
Ally Yussuf Mugenzi: Ariko ni byo. Iyo u Rwanda rugira imiyoborere myiza (y’Abatutsi) ntabwo jenoside yari kuba.
Karorero Joseph: 59, 94 ntabwo ari abatutsi bayoboraga.
Ally Yussuf Mugenzi: None umwami yari umuhutu, umwami ntiyari umututsi?
Karorero Joseph: Ariko uzarebe mu mateka, niho rero Maina itandukira mu mateka y’u Rwanda. Ntabwo imiyoborere y’umwami yabibaga urwango rw’umuntu ugomba kwicwa.
Ally Yussuf Mugenzi: Ariko nguhaye imibare hano. Abatutsi bikubiye ubutegetsi. Ubwo se wabishyira he?
Karorero Joseph: Icyo gihe rero ukora ibyo bita social transformation. Ugenda uhindura uburyo bw’imiyoborere ariko nta mugambi utegura wo kurimbura abo uyobora. Mu mateka y’umwami ntaho byigeze biba.
Ally Yussuf Mugenzi: Ariko nguhaye urugero!
Bakomeje ikiganiro Mugenzi na Karorero basoza bavuga ibya jenoside ebyiri, Mugenzi akomezanya na ba FDU na Matata bavuga rumwe n’umuyobozi wa BBC-Gahuzamiryango.
Hakorwa iki?
Iyo nshingano iri mu ngingo z’ikubitiro mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga rigira riti: “Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirishwa mu bikorwa n’abayobozi babi n’abandi bose bayigizemo uruhare, igahitana abana b’u Rwanda barenga miliyoni; Twiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose, ndetse no kurandura burundu amacakubiri ashingiye ku moko, ku turere n’andi macakubiri ayo ari yo yose”
Icyo twiyemeje ntigikwiye guharirwa inkiko cyangwa se polisi n’ubushinjacyaha. Iryo rangashingiro riratureba twese. Nicyo “TWIYEMEJE” ivuga. Ni twe, si abandi.
Iyi nyandiko ya mbere ni iyo kwereka abantu ibyo Mugenzi yemera akanabyivugira ku mugaragaro.
Umunyamakuru wa RTLM wavugaga ko Abatutsi bagomba gushira, n’uwa BBC uvuga ko abishwe aribo ba nyirabayazana batandukaniye he? Wakwemeza ute ko jenoside yari ngombwa ukaba wakomeza kwitwa umunyamakuru utabogamye? Ese Radiyo yigisha ibintu nk’ibi, dore ko yumvwa cyane, si ukuroga aho gutanga ubumenyi?
Nzakurikizaho kwerekana isano y’imvugo ya Ally Yussuf Mugenzi n’iyabahamagariye Abahutu kwica Abatutsi mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Intwaro ya mbere yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ni ukuyigaragaza imiterere yayo.
Uzajye usoma http://umuvugizi.wordpress.com/
