Quantcast
Channel: umuvugizi
Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Menya Uburyo bwo Gupfobya Jenoside Budakunze Kuvugwa

$
0
0

Na: Tom Ndahiro

Ku wa 30 Mata 1994*, ni bwo Inkotanyi zageze ku kiraro cya Rusumo, zigafata umupaka w’u Rwanda na Tanzania. Zimaze gushushubikana ingabo ziyitaga Inzirabwoba.

Inkotanyi zahageze hamaze kwambuka abanyarwanda bagera ku 500,000 bavanzemo abicanyi batari bake bayobowe na ba burugumesitiri Jean Baptiste Gatete na Evariste Gacumbitsi.

Kuri uwo mupaka habonetse ibintu bibiri bikomeye. Hari ikirundo cy’imipanga yuzuye amaraso kingana n’agasozi n’intumbi amagana zimanurwa n’amazi y’urusomo.

Iyo mipanga yari ahanini ku ruhande rwa Tanzania, aho abahagarariye umupaka w’icyo gihugu bababujije kwambukana nayo. Ubusanzwe kugira umupanga uri umuhinzi cyangwa umworozi si ikibazo.

Kuba abanyarwanda bambukaga umupaka barategetswe kuyisiga aho, ni uko yari isize ikoze ishyano aho bavuye. JENOSIDE.

Umupanga ni kimwe mubyo ikinyamakuru Kangura No 26 yo mu Ugushyingo 1991 yari yaragaragaje nk’intwaro izakoreshwa muri jenoside. Ku rupapuro rwa mbere rw’icyo kinyamakuru bibazaga ngo itwaro bazakoresha kugirango mucyo bise “gutsinda Inyenzi burundu”.

Igisubizo cyari iruhande rw’icyo kibazo ni ifoto y’umupanga uhagaze. Ni ukuvuga ko ikirindi nicyo cyari hasi. Kugaragaza umupanga wemye! Ayo ni amagambo atatu yo “gutsinda” (euphemism) avuga jenoside y’Abatutsi yategurwaga.

Igisobanuro cyuwo icyo kinyamakuru cyita Inyenzi cyari munsi y’ifoto ya Gregoire Kayibanda handitse ngo “Uwagarura Revolisiyo y’1959 y’Abahutu kugirango dutsinde Inyenzi-Ntutsi”.

Ikirundo cy’imipanga ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, byibukije iryari ryaravuzwe rigataha. Umupanga wagombaga gukoreshwa n’abantu bo mu bwoko “bw’Abahutu” kwikiza “Abatutsi” kandi bikitwa intsinzi.

Iyo mirambo yatembaga mu Kagera nyireba munsi y’ikiraro gihuza u Rwanda na Tanzania, yari iy’Abatutsi.

Ibi nabyo ni ibintu byari byarateguwe bivugirw ahabona na Dr. Leon Mugesera, umwaka umwe nyuma yo gusohoka kwa Kangura yibazaga ikisubiza ku bikoresho byo bari kuzakoresha kwikiza Abatutsi.

Hari ku wa 22 Ugushyingo 1992 ubwo Mugesera yashishikarizaga Abahutu kuzasubiza Abatutsi muri Abisinia (Ethiopia) babanyujije muri nyabarongo nk’inzira y’ubusamo yo kubageza aho yita inkomoko yabo. Mugesera akanavuga ibyo agaragaza kubabazwa n’uko hari mu 1959 hari Abatutsi babashije guhunga.

Icyifuzo yagize narakibonye ku Rusumo. Nahabonye imirambo y’abana, abagore, n’abandi mu byiciro byose icundwa n’amazi ahorera agana muri Nile. Inyinshi mu mirambo yari yarashishutse ari umweru kubera iminsi myinshi mu mazi kandi atemba cyane dore ko babishe mu kwezi kwa Mata kwagwagamo imvura nyinshi cyane.

Kuva mu migezi ya yinjiza amazi mu Kanyaru na Nyabarongo kugera mu kagera ni urugendo Abatutsi banyujijwemo byarateguwe kera nk’uko mbikomojeho.

Ni ibintu buri muntu ufite umutima wa muntu yarebaga akibaza uko byagenze muri bene Kanyarwanda. Mubari bashoreye abahunga harimo abari bamaze gutsemba abantu.

Gufatwa kw’uwo mupaka, byerekanye icyatumaga abantu bahunga. Abakuru n’abato. Bahungaga icyaha kibirukamo kurusha guhunga Inkotanyi bavugaga ko batazihunze zabica. Bahungishwaga n’icyaha bari basize bakoze kandi bakambuka umupaka bareba ubuhamya bwa JENOSIDE yakorewe Abatutsi.

Turibuka jenoside si ikindi

Icyo twibuka buri mwaka, ubu bikaba ari ku nshuro ya 20, ni jenoside. Icyaha cyakozwe mu mugambi wateguwe, ukanozwa, ukaza gushyirwa mu bikorwa ku buryo butihishiriye hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Jenoside ni icyaha kiremereye. Uburemere bwacyo bugaragarira ku buryo bituma bamwe mu bayirokotse batumva neza icyo cyaha bakagishyira mu rwego rutari rwo. Jenoside ikagirwa nziza kandi ari mbi yo gatsindwa.

Hashize igihe kinini twumva abantu bagereranya kwicwa kw’Abatutsi byitwa ko ari kimwe no urupfu rwa Yesu ndetse ko abishwe ari ingabire u Rwanda rwabonyemo abatagatifu. Iyo narrative imaze igihe kandi uretse kuyumva mu magambo yanashyizwe mu nyandiko.

Mu mwaka w’1998, hari umubikira wacitse ku icumu wagize igitekerezo cy’uko Kiliziya Gatolika ikwiye gushyira mu mubare w’abatagatifu abishwe bose muri jenoside. Icyo gitekerezo cyananditswe mu gitabo, cyasobanuye impamvu ibyo bikwiye gukorwa.

Ati: “Abacu bishwe bazize ubwoko bwabo bari iruhande rw’Imana…kuko banze guhemuka Imana yabituye kuyitunga” agasobanura ko “Umuntu wese wazize ubwoko bwe yazize Imana kuko atiremye

Uwo mubikira yanifuzaga ko byahurirana na Yubile y’imyaka ijana ya Kiliziya. Yabishyize mu mvugo y’umuvugo cyangwa igisigo

Ati: Iyi yubile ya Kiliziya itegura ifite umutako w’abana bayo…Abo batoni b’Imana bavuka iwacu. Icyazana ngo muri iyi myaka itatu Kiliziya itangaza urwego batuye. RW’ABAHAGARARANYE IMIKINDO IMBERE YA NTAMA.

Agakomeza:

“Twari twarabwiwe kenshi

Intungane Kiliziya yiyambaza idatinze

Abo bantu bemera guhara ubuzima bwabo

Aho kwihakana Imana

Haba mu mvugo cyangwa mu ngiro

Bakaba abahamya b’urukundo

Abo ni nka benewacu b’i Bugande

Bemeye gupfira Imana

Ubu Kiliziya ikaba ibemeraho abavugizi”

(…)

 

“Muri iyi myaka ya hano hafi

Twabonye hano iwacu i Rwanda

Ubundi bwoko bw’abahowe Imana

Abacu isi yamaganye ku manywa y’ihangu

Bagatangwa k’umugaragaro izuba riva

Radiyo, ingoma, inzogera n’ifirimbi

Bikaba urufaya

Babaha induru ngo bicwe vuba kandi nabi

Babahize bunyamaswa

Nta cyaha bazira, bazira ubwoko

Imbunda, icumu, inkota,impiri, imihoro n’udufuni…

Bikora ibara, bisesa amaraso y’indacumura.

Bapfa batuje, bapfa gitwari, bapfa basenga

Nka Yezu  wa munsi ku musaraba

Uru Rwanda rwatanze abahowe n’Imana batabarika

Ni ihirwe rya Kiliziya yacu

Ni ihirwe rya Kiliziya yose

Muntu wese wemeye kwicwa aho guhemuka

Wajya hehe hatari ku Mana?”

(…)

 

“Bagusanze mu Kiliziya barasogota

Bakorosa hostiya n’amashusho y’Imana

Urahirwa kuko waguye heza.

Nawe basohoye mu nzu y’Imana bakakwicira hanze

Bibwira ko yakuvanyeho amaboko

Burya wimukiye muri yo ubwayo

Baguhize mu mibyuko n’imbwa zabo

Bagusanze mu bitaro urembye

N’ubwo warimo serumu ntibagutinye

Waba umwana cyangwa umusaza

Waba wonsa cyangwa utwite

Babuze ibambe bakwicana ubukana bwose

Banze ko ushyingurwa uribwa n’imbwa

Kugukoza isoni byari muri za ngombwa zabo

N’ubwo utiremye ngo waziraga uko waremwe

Iyo babona Imana niyo bari kwica

Kuko uri igikorwa cy’ibiganza byayo.”

 

“Ni koko wahowe Imana

Kuko wazize uko yakuremye

Abanyarwanda mu bwitonzi bwabo

Baciye uyu mugani usa n’ibyawe

Ngo “ukubise imbwa aba ashaka shebuja”

Imana yari kubura ite kukwakira

Ko akabuze ubuguzi gasubirana nyirako?”

 

Uwo mubikira Paul Emmanuel arakomeza akavuga ibijyanye n’ibiri muri Yohana 1:3, Yesaya 43: 1-4 n’ Ibyahishuwe 7: 9-17

Hanyuma … agakomeza ngo:

“Wajya he se koko hatari ku Mana

Wa mwana we w’igitambambuga

Igihe abishi baguhamagariye kukwica

Ukabaza nyoko aho mugiye

Igihe agusubije ko mugiye mu ijuru

Wamubajije niba mu ijuru batetse,

Ubwo usanga icyobo ufite ubutwari

Bagukubita impiri utuje

Wishimiye guhaga ugeze mu ijuru.”

 

“Imana yabura ite kukwakira bwangu wa mukambwe we

Wowe washoreje ubuzima bwawe kw’isengesho nk’irya Yezu

Uti: Nyagasani akira roho zacu.”

 

“Muri benshi, muri beza, bakundwa b’Imana

Twishimanye namwe kuko aho mwagiye

Haruta kure aho mwavuye.”

 

“Tubashimire umurage mwiza mwadusigiye

Urugero rwiza rwo gupfa nka Yezu

Gitwari, mutuje, musenga mubabarira

Izo mbaraga mwahawe zidasanzwe

Ni za zindi Kiliziya itubwira

Roho mutagatifu ihunda abahorwa Imana

Mwarahiriwe kuko mubona Imana

Ariko natwe turahirwa

Kuko tugira icyo dupfana bya hafi cyane

Ntitukiri kuri iyi si wese

Uruhande rwacu muri mwe rubona Imana”

(….)

 

“Mwe ntimwapfuye muriho mu bundi buzima

Mudusabire kumva iryo banga

Ubwo muri umutako wa Kiliziya yacu

Mukaba ibyishimo by’isi yose

Icyazana ngo yubile twitegura

Tuzayihimbaze tunahimbaza

Ubutungane bwanyu bwo guhorwa Imana.

BAHOWE IMANA MWESE BO MU RWANDA NI MUDUSABIRE”

Nyuma y’uyu muvugo, nk’umukristu yasobanuye ibyiza byaboneka Kiliziya yihutiye gutangaza ubutagatifu bw’abatutsi bazize jenoside.

Sinasubira muri byose ariko mu gika gisoza hari aho agira ati:

“Iyo nkuru nziza yuko abacu burya batapfuye, ko ahubwo batashye ijuru kandi bwangu, izatuma twese tubabarira kandi dusabire abishi babo tugira tuti: babarire dawe kuko batari bazi icyo bakora. Koko rero iyo bamenya ko babohereje heza iryo shyano ntibari kurikora, ubwo babitaga abanzi. Kubamenyaho abavugizi bizahira isi yose…”

Jenoside ntikorwa n’abibeshya

Nibaza ko uwo ariwe wese wasomana ubwitonzi n’bushishozi ibyanditse muri uyu muvugo, agomba gutangara no kwibaza byinshi. Ku ruhande rumwe birumvikana ko uwanditse azi jenoside, ubugome n’ubukana bwayo.

Ni nabyo kuko nyiri ukwandika yiciwe abe benshi kandi yari mukuru wabonye cyangwa wamenye byinshi byabaye. Sr. Paul Emmanuel nawe ni nsekambabaye.

Ariko kandi, ku rundi ruhande mu mvugo ye wumva atabona jenoside nk’icyaha gikorwa n’umuntu ku mpamvu azi imutera gukora ubugome.

Jenoside si icyaha gikorwa n’abo gitunguye. Jenoside irategurwa, ikanakorwa n’abazi icyo bakora.

Ibyo kwibeshya ukavuga ngo ntabwo bari bakizi ni ubutesi bushakira abakoze jenoside inyoroshyacyaha. Ni uguhakana jenoside.

Iyo wumva ukanavuga ko jenoside ari ukwibeshya kw’abantu uba uhakanye icyo cyaha kigirwa n’umugambi ucurwa igihe kirekire.

Ni ubutesi n’ubushinyaguzi bikabije kuvuga ngo iyo abajenosideri bamenya ko aho bashyira Abatutsi bishwe ari heza batari kubikora. Uretse ko ari ugukabya mu gushakira jenoside igisobanuro cyiza, aheza Abatutsi boherejwe ni hehe koko?

Kwicwa  kw’abagore bafashwe ku ngufu n’ingegera zibonetse zose? Uwawe wamwifuriza kujya mu musarani akamaramo iminsi atarapfa? Gucibwa amaboko n’amaguru bakagusiga aho uribwa n’imbwa niho heza waririmba?

Hari ubuhamya nigeze kwumva ku Mumena aho umwicanyi yafashe sima (cement) akayikoroga neza mu ndobo irimo amazi, ngo arangije afata uruhinja rw’Umututsi arushyiramo umutwe usigaye hejuru.

Nyiri ukubikora ngo yakomeje kwicara iruhande rw’iyo ndobo areba uburyo sima igenda yuma kandi ikanda uwo mwana kugeza apfuye. Uwo muntu wavuga ute ko atari azi icyo akora?

Jenoside, aho zakozwe hose zarateguwe. Gutegurwa kw’icyo cyaha cy’ubugome bukabije ntibikorwa n’abantu b’abaswa mu ishuri.

Jenoside itegurwa n’abagaragaje ubwenge mu mashuri bakabura uburyo bwo gukoresha ubwenge bwabo ku nyungu rusange z’umuryango mugari.

Umuntu ntiyakora ubugome nk’ubwo atabutekereje. Reba urutonde rwa ba dogiteri Mugesera Leon, Ferdinand Nahimana, Eugene Rwamucyo, Matayo Ngirumpatse, Gerard Ntakirutimana, Donat Murego…etc.

Uwicishije umwana sima yari azi ko sima ivangwa n’amazi ariko wayireka ikaza kwuma. Yari azi neza kandi ko urwo ruhinja rutakwivanamo. Umuntu anakwiye kwemera ko hari abagira ubuhanga mu bugome.

Ngo ntabwo bari bazi icyo bakora? Muri icyo gihe cya jenoside yabonye umwanya yo gukora igerageza (experiment) ry’uburyo sima ishobora kwica umwana. Yabigezeho.

Iby’uwo mwana bashyize mu gikoma cya sima, kuba Umututsi cyangwa umukristu ntiyari abizi. Umwana nta kwemera mu idini runaka aba afite.

Aba ari umwana nyine. Uwo mwana bashyize mu gikoma cya sima, ntaho ataniye n’uwo wabeshywe na nyina by’ababurakindi ko bagiye mu ijuru kandi muri iryo juru nta nzara ibayo kuko bagira ibyo batekera abantu.

Ibyo kwicwa bamukubise ubuhiri, cyangwa bamujugunye mu cyobo ari muzima, sibyo yari ategereje. Ibyo nabyo kuba byarabaye ntibatake ntibikwiye kwitwa ubutwari nkuko Sr. Paul Emmanuel abyita.

Jenoside si iyo gusingizwa

Kwita jenoside utuzina twiza no kuyiha ibisobanuro biyitagatifuza ni ukubangamira inshingano yo kurwanya no gukumira jenoside.

Iyo uwakteguye agakora jenoside yigishwa ko nta cyaha yakoze akigambiriye, bimufasha kumushyira heza akumva ko nta cyaha yakoze.

Ngo abazize jenoside ntibapfuye batashye ijuru bwangu? Koko?! Umututsi wari ufite ubwira bwo kwicwa ngo ajye mu ijuru ni uwuhe ngo tumumenye?

Hari abagiye bishyura abicanyi ngo babarase aho kubatema. Abo ariko si uko bashakaga kujya mu ijuru bwangu, bashakaga kudapfa nabi babaye cyane.

Ijambo bwangu riteye agahinda, kuko muri gahunda y’abateguye jenoside banateguye uburyo yakorwa bwangu.

Mubyo Jean Pierre Turatsinze yabwiye Gen. Romeo Dallaire, Interahamwe zatozwaga kwica Abatutsi nibura igihumbi mu minota makumyabiri.

Uwo mubare hari aho wageze cyangwa wanarenze. Abiciwe mu nsengero na za Kiliziya babikoraga bwangu. Caterpillar yashenye Kiliziya yuzuye abantu i Nyange, ntibyakeneye igihe kinini cyane.

Ngo Abatutsi ntibapfuye? Bari he se? Si no gupfa gusa benshi bapfuye nabi. Bishwe urw’agashinyaguro. Bicwa bumva ko bagomba gupfa kuko aho guhungira.

Iyo twibuka, twibuka abo tuzi twakunze batakiriho ariko kuvuga ko batapfuye si byo.

Umusaza warangije ubuzima bwe asenga ni uko nta kindi yari ategereje. N’ibyo mu Kinyarwanda bavuga ngo ubuze uko agira agwa neza.

Yiragizaga kubera ko nta yindi nzira agomba kugana. Gupfa sibwo bwari ubushake bwe. Amahitamo iyo abaho yari kugana ahari ubuzima kurusha urupfu.

N’abemera izuka ntawe urwara ngo areke kwivuza. Iyo mibereho ya nyuma y’urupfu iba nyuma yarwo harabayeho guhanyanyaza.

Ufite uwawe ntabwo yaremba ngo umurekere aho nk’inzira yo kumwereka ko umukunda ku buryo apfa akagera mu ijuru bwangu.

Kwamamaza ko Abatutsi bishwe bakajyanwa mu ijuru bwangu kujya gufata imikindo, bigomba kuba bishimisha abajenosideri kuko bumva ko bakoreye Imana nk’abakomisiyoneri bayoherereje abo ikeneye vuba na bwangu!

Ukurikije inyigisho z’amadini ya Judeo-Christian na Islam. Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana. Anamaze kuremwa Imana yishimira ko uwo iremye ari sawa irangiza ibyo kurema kuko uzategeka iby’isi yari abonetse.

Aho jenoside ibera mbi kurusha ibindi byaha n’uko icyo Imana yashimye hari abavuga ko ari babi batagomba kubana nabo. Umugambi na gahunda ikaba iyo kubamaraho ngo babone uko babaho burundu. Ni ubugomeramana.

Kwicwa kw’abantu bazira ubwoko, cyangwa se uko batiremye ntabwo byabayeho kuva na kera kugeza ubu. Hari n’abishwe mu izina ry’Imana nko mu gihe cya crusade na za inquisition.

Iyo Kiliziya Paul Emmanuel abereye umuyoboke, jenoside ntawe bayihanira kuko itaba mu mategeko ayigenga.

Jenoside ni icyaha gikorwa n’abantu gusa. Nta kinyabuzima kindi tuzi gikora jenoside. Abahorwa Imana ni abanga kwitandukanya nayo n’ubwo ubwabyo byagirwaho impaka.

Ariko kuko ari ikintu gisanzwe kivugwa ndetse tukaba tunagira abatagatifu babiherewe kubera guhorwa Imana, ibyo birumvikana.

Abahowe ubwoko ntibahowe Imana nk’abo bandi bazwi ko bayihowe koko. Kuko n’ababishe kuko ari abaremwe n’Imana, nta cyerekana ko abishwe ari bo bayemeraga kurusha abishe.

Kwicwa kw’abatutsi mu Rwanda ntibyaje mu mwaka w’ i 1994. Byari byarabaye kandi kenshi. Abo uyu mubikira asaba kugira abatagatifu, basabwaga ni ukuzamura ijwi riranguruye, mbere yajenoside no mu gihe yakorwaga.

Bakabifata nk’inshingano, bakabwira abajenosideri ngo nimusigeho kuziza abantu uko Imana yabaremye.

Ibyo aho gukorwa habayeho kwicecekera gusa n’ubugambanyi, ndetse bamwe bagera aho bashyigikira abakoraga jenoside. Amazina menshi arazwi.

Hari ibyo nzashakira undi mwanya nko kuvuga ko kuba Abatutsi barishwe ari ihirwe rya Kiliziya, u Rwanda ndetse n’isi. Ni akumiro ariko icya ngombwa ni ukubyibutsa ko byavuzwe bikanandikwa. Mbisubiyemo kuko uyu mubikira atari we wenyine wanditse aganisha aho.

Kworoswa Hostiya

Tugarutse kubyo Sr. P. Emmanuel avuga ko abantu bari ab’Imana kuko bahungiye mu Kiliziya bakicwa boroshwe za Hostiya n’amashusho y’Imana.

Byari kuba byiza iyo atubwira ko hari abiyoroshe Hostiya n’amashusho y’Imana bigatuma bacika ku icumu.

Uwaboroshe izo Hostiya n’ayo mashusho, ibyo ari byo byose ni ababishe kuko si abishwe cyangwa abicwaga bajyaga kujya muri ayo mashyengo y’ubugome.

Kuba barabikoze se ni igikorwa cy’urukundo? Kwica Abatutsi bakaborosa amashusho na za Hostiya, byari nko kubabwira ngo ubundi mwajyaga he? Nko kubabwira ko bahungiye ubwayi mu kigunda.

Mu bwenge bw’aba bicanyi, ari Abatutsi bicwaga, ari izo hostiya n’amashusho, byose byari kimwe. Nta gaciro babibonagamo.

Hari abajyaga guhiga no kwica Abatutsi bambaye amashapure. Hari abicaga barangiza bakajya mu misa, cyangwa abubahirizaga Isabato yarangira bakajya “gukora”. Hari n’abajyaga kwica bavuye gusenga/mu misa. Harya aba bo bari kure cyangwa hafi bingana iki y’ijuru ko ibiranga abarikunda bari babyujuje?

Guhungira mu Kiliziya, byabaye ku mpamvu ebyiri. Iya mbere ni abicanyi babeshye Abatutsi ngo bahungire mu Kiliziya gahunda ari ukubicirayo. Ibi tubifitiye ingero nyinshi.

Paruwasi za Nyange, Mibilizi, Nyamasheke, Cyanika, n’ahandi henshi ni uko byagenze. Gahunda yo kubegeranya ngo bane uko babica vuba yashyizwe mu mugani wa Kinyarwanda ngo: “Ushaka gutwika imbagara arazirunda”.

Indi mpamvu ni uko abantu bibeshye bagatekereza ko mu Kiliziya n’amasengero haboneka amakiriro. Byabaye guhungira ubwayi mu kigunda navuze.

Ibyababayeho twese turabizi ari Hostiya n’amashusho y’Imana ntacyabatabaye. Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994, twageze i Nyarubuye dusanga barafashe amagufa y’abatutsi yashigajwe n’imbwa barayashyize muri za vaze z’indabo kuli Altari.

Kuri iyo Kiliziya na n’ubu ishuso ya Yesu ihari ifite ukuboko kw’iburyo kwaciwe n’abakoze jenoside. Ubu se bamwe mubakoze ibyo ntibahasengera Abatutsi bitwa ko bagiye mu ijuru bwangu?

Umwanzuro

Kumenya jenoside icyo aricyo bikwiye kudufasha kwumva ububi bwayo tutayivanze n’ibindi. Kutabivanga bituma umuntu arwanya icyo azi.

Nzi ko ababyitiranya hari ubwo bituruka ku butamenya cyangwa ihungabana. Uku kwitiranya ibintu dufatanye kubyamagana.

Amagambo nk’amwe twumvise arababaza kandi akanababaza avuye mu mu bitekerezo by’umuntu wababajwe akababara.

Gahunda yo kwibuka twiyubaka ni nziza cyane. Kwiyubaka kwa mbere gukwiye guhera ku kwirinda kwumva jenoside uko itari. Uwacitse ku icumu akemera ko jenoside ikorwa n’abantu kandi ari bo bakwiye kubibazwa.

Jenoside ntikwiye kwitirirwa umugambi w’Imana wo kwisubiza abayo ari naho twabonye imvugo “Akabuze ubuguzi gasubirana nyirako.”

Ntibyumvikana aho ibintu nk’ibi byakomotse. Abatutsi ni nde wababonyemo akabuze ubuguzi? Ku bisobanuro byoroshye, ni uko Impuzamugambi  n’Interahamwe ari zo zigomba kuba zari abaguzi b’Abatutsi, zabanga Imana ikabasubirana. Kubyumva uko ni ukuyoba bikabije. Kubyandika bikaba kuyobya abandi

Ni ibyo guhagurukirwa kuko byatangiriye mu nyandiko za ba Mukantabana na Sr. Paul Emannuel, bikaba bigeze mu jyana ya Kizito Mihigo.

Kworoshya Jenoside byaba birimo inyungu? Niba irimo ni iyi he? Ese ni ubujiji? Bubaye ari bwo byaba bikabije.

Byaba ubujiji cyangwa guharanira inyungu izo arizo zose, kworoshya Jenoside ni icyaha kuko cyorohereza uyitegura.

Ibitekerezo nk’ibi ni ukubirwanya kuko hari abantu benshi, ndetse harimo abacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi. Bakabyemera kubera ubujiji, abandi bakabyemera kubera inyungu zo guhishira ikibi nka Jenoside.

Hari n’ababyemera kubera kwiheba bagashakira igisubizo aho kitari. Kubona Jenoside nk’urugendo ruganisha heza bikababera nk’ikinya umuntu aterwa bakamubaga atumva. Ariko naba n’uwo babaga baba bamuvura.

Intimba ntivurwa no kwibeshya no kwishinyagurira. Ubushinyaguzi navugaga, ntibunasiga uwaba yaracitse ku icumu uhitamo gukoresha imvugo yitwa iya gikristu, nk’abasobanura urupfu.

Urupfu Abatutsi bishwe, ni rubi cyane. Abaruzi cyane n’abarwishwe, ndetse n’ababishe kuko bari bazi icyo bakora. Icyakozwe mu 1994, no mu igeragezwa rya jenoside ryakorewe hirya no hino mu gihugu, ni ukwikiza Umututsi bamwishe nabi.

Ikintu cyonyine abateguye n’abakoze jenoside batateganyije kikaza kibatunguye, ni ukwica abanyarwanda bagenzi babo barangiza bagatsindwa n’abandi banyarwanda.

Kuba Inkotanyi zaratsinze abateguye jenoside, nicyo cyonyine gituma haboneka umwanya wo kwibuka abishwe muri jenoside no gufatwa kw’ingamba z’uko ibyabaye bidakwiye kwongera kuba ukundi.

Uwemera ko Jenoside ari uguhora abantu Imana no kuyibagezaho bwangu, ntiyagira imbaraga yo kuyirwanya kandi bias nkaho abibonamo umushinga wunguka.

DUKWIYE KUVUNGA MU IJWI RIRANGURUYE NGO SIGAHO ubu sibwo buryo bwo kwibuka twiyubaka. Imyumvire nk’iyi yaba nko kwibuka wisenya/wisenyera.

Umugambi duhorana ni uwa Never Again. Kwiyemeza ngo NTIBIKABE. Imyumvire nk’iyi yoroshya jenoside igomba kurwanywa cyane kimwe n’ubundi buryo bwose bukoreshwa mu guhakana no gupfobya jenoside.

Impamvu bigomba gukorwa irumvikana. Ni uko ibangamira kwumvikana kw’imiterere y’icyaha kiruta ibindi. J-E-N-O-S-I-D-E. Bikwiye gukoranwa umurava.

*Iyi nyandiko ikomoka ku kiganiro natanze muri INILAK kuwa 30 Mata 2014.



Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Trending Articles