Quantcast
Channel: umuvugizi
Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Mu 1992 Habonetse Ibihanga by’Abantu mu Kiyaga, Interahamwe zitoza kwica

$
0
0

Na: Tom Ndahiro

Ububiligi ni kimwe mu bihugu byabonye ibimenyetso by’itegurwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Bava mu Rwanda bagasubira iwabo, basize Abatutsi bicwa bitabatunguye.

Uwari ambasaderi wabo mu Rwanda muri icyo gihe, Johan Swinnen, yandikiye abamuyobora i Buruseli ko amaze kwiyumvira RTLM yigisha Abahutu kwanga Abatutsi no kubatsemba.

Muri Gashyantare na Werurwe 1994 mu Rwanda haje abaminisitiri babiri b’Ububiligi. Willy Claes w’ububanyi n’amahanga, na Léo Delcroix w’ingabo.

Uyu w’ingabo yageze i Kigali, bamutembereza uduce twose twagombaga kutarangwamo intwaro. Icyo yahabonye ni uko leta ya Habyarimana yari yarazihujuje.

Ntibabyumvise

Ibyo birengagije hari abo bitahaye amahoro. Kugeza ubu Ababiligi b’umutima baracyigaya uburyo basuzuguye amakuru y’itegurwa rya jenoside. Amakuru bahawe na Jean Pierre Turatsinze.

Mu mwaka w’1997, Sena y’ububiligi yashyizeho Komisiyo y’igenzura ku bibazo byabaye mu Rwanda.  Iyo Komisiyo yakoze raporo nziza yerekanye ukuri. Muri iyo raporo bagagaragaje kubabazwa n’uburyo Loni n’ibihugu by’Ububiligi, Ubufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika birengangije amakuru bahawe na “Jean-Pierre”, bakanibaza icyatumye bamwima ubuhungiro yaranababuriye ko n’Ababiligi bazicwa.

Muri raporo yabo iri mu cyongeraza banditse kuri “THE REFUSAL TO PROTECT INFORMANT JEAN-PIERRE …the author of essential information with regard to the threat to the Belgians and the preparation of the genocide, requested asylum and protection for himself and for his family as a guarantee of information that he was committed to continue to give. The commission notes that neither western embassies nor the United Nations agreed to provide this protection. The commission does not understand the manner in which the international community, in this case the United Nations, United States, France and Belgium handled the problem of this source of information, which was subsequently confirmed by facts.

Ku itariki ya 2 Werurwe 1994, inzego z’ubutasi z’ababiligi zabwiwe n’umunyarwanda wabanekeraga wakomokaga mu ishyaka  MRND. Yababwiye ko iryo shyaka ryari rifite umugambi wo gutsemba Abatutsi  bose i Kigali ngo mu gihe Inkotanyi zizaba zubuye imirwano.

Uwo wanekeraga Ababiligi yababwiye ko nta kabuza uko gutsemba kwagombaga kuba kuko ngo “Abahutu bose bavugaga rumwe… morali y’abasirikare ari yose.” Yababwiye ko ikibazo iyo morali yaterwaga n’uko ikibazo cy’irondakarere mu Bahutu cyari cyarakemutse.

Ngo icyari gisigaye, kwari ukubona urwitwazo maze bakica Abatutsi nta mpuhwe.

Uyu maneko agomba kuba yari n’interahamwe, kandi yari undi utari Jean Pierre Turatsinze kuko we yari yarahunze.

Kuri 14 Werurwe, Col. Luc Marchal wayoboraga ingabo z’ababiligi muri MINUAR yandikiye abamukuriye iwabo ko intabaza yari yarabahaye muri Mutarama badakwiye kuyirengagiza ko ahubwo bakwiye kubongerera amasasu.

Iyo ntabaza yababwiraga ko iby’uko hazaba intambara bitakiri inzozi.

Interahamwe zari zaritoje hashize igihe

Ikinyamakuru ISIBO N° 50 cyo ku wa 13-20 Mata 1992 cyanditse gisaba abantu ngo “twiyibutse gato” icyo abantu biyibutsa ari “Interahamwe zaratahuwe”.(p.4-6) Uko gutahurwa ikinyamakuru cyanditse ngo: “Turasanga rero kariya gatsiko kiyitirira Interahamwe nako kazatuma ibintu bisubira i Rudubi. Ntabwo bazakomeza gutera abandi ngo babihorere! Bishobora kuzateza indi Revolisiyo hakaba izindi mpunzi nazo zikaza “bunyenzi”.

Umwanditsi w’iyi nkuru, yakoresheje imvugo “indi revolisiyo” byibutsa ubwicanyi bwatangiye mu mwaka w’1959.

Interahamwe zitoza

Icyo kinyamakuru cyari cyaragiranye ikiganiro n’umuntu bise cyangwa wiyise Habimana alias Kantano wemeraga ko yabaye Interahamwe, agatozwa kwica, nyuma akaza kuvamo (p.6-7).

Ikinyamakuru cyabanje kumubaza ko niba koko Interahamwe “zikora imyitozo yo kurwana”. Iyo nterahamwe yashubije ngo: “Nibyo koko zikora imyitozo kugeza ubu aho nzi hakorerwa imyitozo ni hatatu: KAGOMASI (Komini Gashora), MWOGO (Komini Kanzenze), na KABUYE (Kigali).” Yanavuze ko bafite abatoza benshi hagwiriyemo abahoze ari abasirikari.

Ikinyamakuru cyamubajije ubwoko bw’intwaro bakoresha n’uburyo bazikoresha.

Habimana yarabisobanuye: “Baduha imipanga, buri muntu 2, ubuhiri, ikamba za gisirikari.” Yasobanuye uburyo bakoresha umupanga nk’intwaro yo kwica “ Twiga kuwutera utambitse, ku buryo dushinga imitumba noneho umuntu akagerageza gutera umupanga kugira ngo uwucemo kabiri. Uba ushinze nko muri metero 10.”

Nyuma Habimana asobanura uko bakoresha Imigozi ya gisirikari: “twiga kuyitera izinze kugira ngo dufate nk’umuntu n’iyo yaba yiruka, mbese nka bya bindi tubona mu mafilimi.”

Yanasobanuye uburyo batojwe “Kwica umuntu mu munota umwe” bakoresheje ubuhiri. Uko yabivuze ni nkuko byaje kugenda nyuma y’imyaka ibiri. “Tubukoresha dukubita ikintu tuba twakoze nk’umuntu, noneho tukitoza kwihisha, umuntu akavumbuka aho yihishe, akiruka agakubita ubuhiri inshuro ebyiri mu mutwe wa cya kindi kikagwa, ugakubita mu mavi kuko kiba kimeze nk’umuntu. Mbese tuba twitoza kwica ikintu mu minota mike cyane.”

Imitwe y’abantu mu biyaga

MURERAMANZI Nehemie yari yaragiye mu Bugesera ahabona ishyano ry’abantu bicwaga bakajugunywa mu biyaga yandika inkuru yise “Gashora: bararoba umutwe” (p.10)

Mureramanzi ati: “Mperutse guhura n’umuntu wakundaga guhahira amafi mu Bugesera akaza kuyacuruza i Kigali yitotomba afite n’akababaro kenshi.”

Mureramanzi ngo yaramubajije ati ese bite? Uwo abajije ati “akababaro kanjye ntiwakumva ni kenshi cyane. Nahahiraga amafi mu Bugesera nkaza kuyacuruza ino. None narahebye. Nanyarukiye i Gashora ku kiyaga cya Rweru nkubitwa n’inkuba. Ibyari amafi byabaye ibihanga by’abantu. Urakubita ururobo mu mazi hakazamuka ibihanga by’abantu. Hari n’ikizamukana n’ifi rwumanye umurobyi agahita ajugunya. Agahinda kanjye kahindutsemo impuhwe. Nabajije n’abanya Gashora, bati ni abantu bishwe bajugunywa mu biyaga. None ubu uburobyi bwabaye buhagaritswe.”

Umunyamakuru asoza atakambira Imana ati “Twagukoshereje iki koko? Nyabuneka tabara inzirakarengane. Ingabo za Satani zigiye kuyogoza intama zawe. Ziraterera hamwe, zigatemera rimwe, zikanaga mu biyaga i Gashora.”

Mu mwaka w’2007, hari abantu batubwiye ko mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, Interahamwe n’abasirikare bafataga abana b’abahungu b’abatutsi bakabajyana ahatazwi. Ababitubwiye batekerezaga ko babiciraga mu mashyamba y’i Gako na Karama undi atubwira ko babajugunyaga mu biyaga no mu rwobo Rwabayanga.

Mu Bugesera jenoside yari yaratangiye kera, ikomeza buhoro buhoro. Indunduro yari mu 1994.

Uretse ahitorezwaga havuzwe n’iyo Nterahamwe yavuganye n’ikinyamakuru ISIBO, hari henshi twababwiye mu zindi nyandiko muri uyu muhamya w’amateka. Uko kwica kandi mu muvuduko wo hejuru ni nabyo Turatsinze yabwiye Gen. Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za MINUAR

Izi nyandiko ku buhamya bw’amateka ni izigamije kwerekana ukuri kw’ibyabaye no gufasha abatazi ibyabaye kubera ko batari bavuka cyangwa bari bato cyane jenoside itegurwa. Abanyarwanda bato nibo bafite uruhare rw’ibanze mu gukumira icyo cyaha, no kubageza ku ntego ya “NTIBIKABE” cyangwa “NEVER AGAIN”.

Kugirango umenye Imvo n’imvano ya jenoside yabereye mu Rwanda, kurikira Umuhamya w’Amateka (Témoin de l’histoire) ku kuri blog: http://umuvugizi.wordpress.com/



Viewing all articles
Browse latest Browse all 693

Trending Articles